Paris: Ubushinjacyaha bwasabiye Dr. Munyemana igifungo cya burundu

I Paris mu Bufaransa, ubushinjacyaha bwasabye urukiko rwa rubanda urugereko rw’ubujurire guhamya Sosthene Munyemana ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu no kumuhanisha igifungo cya burundu.

Mu mwaka wa 2023 Munyemana yahamwe n’ibi byaba mu rugereko rw’ibanze, maze ahanishwa igifungo cy’imyaka 24, ariko aza kujurira avuga ko ari umwere.

Muri uru rubanza rurimo kugana ku musozo, humviswe abatangabuhamya ku mpande zombi, zishinja n’izishinjura, abasobanura amateka yaranze u Rwanda mbere, muri Jenoside na nyuma yayo ndetse Dr Munyamana nawe ahabwa ijambo akomeza kuburana ahakana ibyaha ashinjwa.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanda Me Richard Gisagara avuga ko kuva rwatangira mu bujurire, bagaragaje uruhare rwa Munyemana muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n’ingaruka mbi byagize ku bayirokotse kugeza uyu munsi. Ati: "Twagaragaje ingaruka ku barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’ababakomotseho kugeza uyu munsi. Nicyo cyari ingenzi cyane gusobanurira Urukiko, kugira ngo igihe ruzaba rugiye kwiherera ruzamenye igihano kimukwiye hagendewe ku ishusho y’ibyaha yakoze ndetse n’ingaruka byagize".

Kuwa 21 Ukwakira 2025, ubwo Ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwahabwaga ijambo n’Inteko iburanisha uru rubanza, bwasabye Urukiko guhamya Dr. Munyemana Sosthène, ibyaha bumushinja maze rukamukatira guhanishwa gufungwa burundu.

Abatangabuhamya, Abunganira abaregera indishyi muri uru rubanza ndetse n’Ubushinjacyaha, bashinja Munyemaba kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Segiteri ya Tumba mu yahoze ari Perefegitura ya Butare.

Me Gisagara avuga ko muri uru rubanza bagaragaje ibimenyetso bigaragara byerekana ko yagize uruhare.muri Jenoside. Ati: "Twerekanye amateka yerekana ishyaka MDR, Dr Munyemana, yabarizwagamo, ingengabitekerezo yabagamo kuva kera, nyuma akajya ku ruhande rwa Kambanda rutashakiraga u Rwanda Amahoro. Mu bimenyetso bifatika, hari inyandiko y’ibaruwa Dr Munyemana yanditse tariki 17, ashyigikira Guverinoma ya Kambanda afatanyije n’abandi, hari kandi andi mabaruwa ya mbere yagiye yandika agaragaza ko muri MDR harimo ibibazo ibyerekanaga ko adashaka amahoro".

Me Gisagara akomeza agira ati: "Twasobanuye inama zakozwe ari naho yaherewe urufunguzo rwa Segiteri Tumba yafungiwemo Abatutsi nyuma bakajya kwicwa hakaza kurokoka umuntu umwe. Ibyo byose twabigaragarije Urukiko nubwo Dr Munyemana abihakana ariko ko bidakuraho ko yagize uruhare muri Jenoside afatanyije n’abandi muri Tumba mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye, Intara y’Amajyepfo".

Muri ubu Bujurire kandi hagaragajwe uburyo Dr Munyemana wavuze ko yahunze Interahamwe zishaka kumwica, atigeze ahungira i Burundi hari hamwegereye ahubwo yahisemo guhungira mu nzira ya kure yo muri Kongo, inzira yanyuragamo abagize Guverinoma bari barimo guhunga Igihugu byerekana ko bari bafatanyije.

Amategeko y’Ubufaransa avuga ko uwishe umuntu umwe ahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 30, mu gihe iyo ugerageje kumwica uhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25.

Mu gusabira Dr Munyemana gufungwa burundu, Umushinjacyaha yibukije ko kwica abantu benshi, itegeko riteganya ko uhanishwa igihano cy’igifungo cya burundu bityo ko nta kindi gihano gikwiye guhabwa Dr. Munyemana Sosthène.

Muri uru rubanza rwumviswemo abana ba Dr Munyemana bashinjura umubyeyi wabo, ubwo yasabirwaga igifungo cya Burundu, umufasha we n’umwana wabo muto bavugije induru mu rukiko.

Biteganyijwe ko Dr Munyemana avuga ijambo rya nyuma uyu munsi maze inteko iburanisha ikiherera, ahazava umwanzuro kuri uru rubanza rumaze hafi ukwezi ruburanishwa mu Bujurire, mu gihe ubwo yaburanaga mu rugereko rw’ibanze, rwamaze hafi amezi abiri.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka