Paris: Dr Munyemana Sosthène yongeye gukatirwa igifungo cy’imyaka 24

Urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa, rwongeye guhamya Dr Munyemana Sosthène icyaha cya Jenoside, rugumishaho igihano cy’igifungo cy’imyaka 24 yari yarahawe mbere.

Dr Munyemana Sosthène yongeye gukatirwa igifungo cy'imyaka 24
Dr Munyemana Sosthène yongeye gukatirwa igifungo cy’imyaka 24

Me Gisagara Richard, umwe mu bunganira abaregera indishyi muri uru rubanza, ku murongo wa telefoni na Kigali Today, yavuze ko bishimiye igihano ahawe.

Ati “Nubwo abo twunganiraga bose tutaravugana ariko nkanjye, twishimiye igihano Dr Munyemana Sosthène ahawe, kuko igihano yahawe bwa mbere cyagumyeho. Ubwo igihano kitagabanutse ku bwanjye ndumva bihagije, nubwo twifuzaga ko nk’uko Ubushinjacyaha bwari bwabimusabiye, igihano cyakwiyongera ariko kuba bidakunze nabyo ntacyo bitwaye”.

Muri 2023 mu kwezi k’Ukuboza, nyuma y’amezi abiri aburana mu mizi yari yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, ahanishwa gufungwa imyaka 24.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwari bwamusabiye gufungwa imyaka 30, ariko kuri iyi nshuro mu bujurire bwari bwamusabiye guhamywa ibyaha bya Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, bitewe n’uruhare yagize muri Jenoside cyane cyane mu kurimbura Abatutsi bihishaga muri Segiteri Tumba yari afitiye urufunguzo, no kwitabira inama zitandukanye zigamije kurimbura Abatutsi.

Bamwe mu bagize umuryango wa Dr Munyemana, barimo umugore n’abana, ubwo batangaga ubuhamya, bagiye bagaragaza ko yari umubyeyi mwiza wafashaga abantu, wakijije Abatutsi, abandi bakavuga ko kuva yagera mu Bufaransa yabanaga n’abandi neza bityo ko umuntu witwaye gutyo atakwica cyangwa ngo yicishe abantu.

Kimwe na nyir’ubwite, Dr Munyemana haba mu rubanza rwa mbere no mu bujurire, yaburanye ahakana ibyaha ashinjwa akavuga ko yifuza ubutabera kandi ko urukiko ari rwo rwamuha ubutabera rukamugira umwere.

Munyemana ni muntu ki?

Munyemana yavutse tariki ya 9 Ukwakira 1955, avukira i Mbare, Komini Musambira ahari muri Perefegitura muri Gitarama. Ababyeyi be ni Kangabo Balthazar na Nyirahabimana Charlotte.

Arangije amasomo muri Kaminuza i Butare, yagiye gukomereza muri kaminuza ya Bordeaux II mu Bufaransa mu bijyanye no kuvura indwara z’abagore (Gynécologie).

Yaragarutse akora mu bitaro bya Kaminuza ari nako atanga amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubuvuzi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yari atuye muri Selire ya Gitwa i Tumba. Yashakanye na Muhongayire Fébronie, babyarana abana batatu.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na CNLG rivuga ko muri Jenoside, umugore we atari mu Rwanda ahubwo yari mu Bufaransa.

CNLG yavugaga ko Munyemana we avuga ko yari muri konji guhera tariki 29 Werurwe kugera 9 Gicurasi 1994, ibi bikaba byaramuhaye umwanya uhagije wo gukora Jenoside.

Mu 1995 Umuryango ’Collectif Girondin pour le Rwanda na International Federation for Human Rights’ (FIDH), yatanze ikirego kivuga ku ruhare rwe muri Jenoside, inkiko zigisuzuma muri 2001.

Nyuma yaho u Rwanda rwatanze impapuro zimufata, ashyirwa ku rutonde rwa Interpol guhera mu 2006. Muri 2008 yimwe sitati y’ubuhunzi naho tariki ya 16 Mutarama 2011 hemejwe ko akurikiranwa ku cyaha cya Jenoside (mis en examen pour Génocide), yamburwa urwandiko rw’inzira ndetse ategekwa kwitaba no gusinya kuri ’gendarmerie’ buri gihe.

Mu 2010 u Rwanda rwasabye ko yoherezwa mu Rwanda ariko u Bufaransa buranga, akaba ari na bwo bwamuburanishije kuva tariki 13 Ugushyingo kugeza tariki 20 Ukuboza 2023.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka