Musonera wari ugiye kuba Umudepite yakatiwe gufungwa imyaka 20
Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba ruherereye mu Karere ka Muhanga rwakatiye Germain Musonera igifungo cy’imyaka 20, rumutegeka kwishyura indishyi z’akababaro za Miliyoni 50Frw ku muryango urengera inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA).
Musonera wari mu matora aheruka y’Abadepite yatawe muri yombi mu 2024, bituma akurwa ku rutonde rw’abagombaga kurahirira kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ahagarariye umuryango FPR-Inkotanyi, habura umunsi umwe gusa ngo icyo gikorwa kibe.
Yarezwe ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside, ndetse no kwifashisha intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byakorewe mu cyahoze ari Komini ya Nyabikenke (ubu ni mu Murenge wa Kiyumba mu Karere ka Muhanga).
Mu kwezi k’Ukwakira 2025, Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Musonera Germain igihano cy’igifungo cya burundu mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha.
Uyu munsi, Urukiko rwa Kiyumba rwemeje ko ibyo Ubushinjacyaha bwasabye bifite ishingiro, ruheraho rumuhamya icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, runamukatira igihano gikwiye.
Hashingiwe ku bimenyetso byagaragajwe mu rubanza rwe, rwakurikiranwaga kuva nyuma y’amatora y’Abadepite, umucamanza mukuru yamuhamije icyaha maze amukatira igifungo cy’imyaka 20.
Mu gihe cy’urubanza, Musonera yakomeje guhakana ibyaha ashinjwa, avuga ko mu gihe cya Jenoside yari umunyeshuri, atigeze yirengagiza ubutabera nubwo yakoraga ingendo nyinshi mu mahanga, kandi ko yari akwiriye gukurikiranwa adafunze.
Kigali Today yavuganye n’umwunganira mu mategeko Me Janvier Ndaruhutse, ayemerera ko Musonera yagombaga gusomerwa kuri uyu wa Kane tariki 13 Ugushyingo 2025, ariko kubera izindi nshingano yari afite (umunyamategeko), atashoboye kujyayo, bityo igihe twamuvugishaga yari atarabona icyemezo cy’urukiko.
Abajijwe niba icyakurikiraho aramutse asanze icyemezo cy’urukiko gitegeka ko uwo yunganira mu mategeko afungwa imyaka 20, yagize ati "Babimbwiye ariko ntabwo ndabibona, ubwo nimbibona nibwo ndibumenye ko inkuru ari impamo. Biramutse aribyo hakurikiraho kwakira icyemezo cy’urukiko, umuntu akabyemera cyangwa yasanga nyuma ari icyo kujurira akakijurira."
Mu gusoma umwanzuro w’urukiko uyu munsi, yaba Musonera cyangwa ubushinjacyaha ntabwo bari bahari.
Musonera afungiwe mu Igororero rya Muhanga, guhera muri Nzeri 2024 ubwo Urukiko rw’Ibanze rwa Kiyumba rwategekaga ko afungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha.
Icyaha cya Jenoside giteganwa n’ingingo ya 5 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Itegeko riteganya ko icyaha cya Jenoside ari igikozwe kigambiriwe, kigamije kurimbura abantu bose cyangwa bamwe muri bo, bahuriye ku bwenegihugu, ku bwoko, ku ibara ry’uruhu cyangwa ku idini, bazira icyo bari cyo, haba mu bihe bisanzwe cyangwa mu bihe by’intambara.
Ibi bikubiyemo kwica abo bantu, kubatera ubumuga bw’umubiri cyangwa bwo mu mutwe, kubashyira ubigambiriye mu mibereho ishobora gutuma barimbuka bose cyangwa harimbuka igice cyabo, gufata ibyemezo bibabuza kubyara, kubambura ku ngufu urubyaro rwabo ukaruha abandi bantu badahuje.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|