Leta yishyuye asaga Miliyoni 46 frw mu manza yatsinzwe mu kutubahiriza uburenganzira bw’abakozi

Inteko rusange umutwe w’Abadepite yateranye ku wa Kane tariki 29 Mata 2026 yatangaje ko Leta yatsinzwe imanza 9 bituma yishyura 46,438,529 Frw harimo n’indishyi z’akababaro kubera imanza yarezwemo zirebana no kuba zimwe mu nzego za Leta zitubahiriza amategeko, amabwiriza n’ibyemezo bijyanye n’imicungire y’abakozi ba Leta.

Ibi byatangajwe na Hon. Uwamariya Veneranda, Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage, ageza ku Nteko rusange umutwe w’Abadepite ibikubiye mu isesengura rya raporo y’ibikorwa bya Komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba Leta (NPSC) by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.

Depite Uwamariya Veneranda yavuze ko mu mwaka wa 2025-2026 abakozi baburanye imanza ari 45 bareze ibigo 22 bya Leta.

Ati “ Izi manza zose zari zishingiye kuba hari abakozi bagiye birukanwa mu kazi mu buryo butubahirije amategeko ndetse bamwe bataratangiwe amafaranga y’ubwizigame bw’izabukuru abandi bagahindurirwa imyanya y’akazi bidakurikije amategeko”.

Depite Veneranda yatanze ingero ku bigo bimwe na bimwe byatsinzwe imanza biturutse ku bakozi babireze bituma Leta igwa mu gihombo.

Depite Uwamariya yatanze urugero rw’Akarere ka Gisagara kirukanye umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma Leta ishorwa mu manza icibwa indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda 7,449,218.

Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko uwo mukozi ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wakekwagaho ibyaha by’ubujura harimo kunyereza amafaranga ya mituweli, ay’utugari, ay’ubudehe n’ay’amakoperative.

Yatawe muri yombi na RIB, akurikiranwa mu rwego rw’amategeko no mu rwego rwa discipline, nyuma aza kwirukanwa kubera amakosa yamuhamye.

Umukozi yareze Akarere mu rukiko aratsinda rutegeka ko ahabwa indishyi. Umuyobozi w’Akarere yongeyeho ko iki kibazo cyaturutse ku kudahuza kw’inzego mu mikorere, agaragaza ko bavanyemo amasomo azabafasha mu kunoza imikorere hirindwa ko cyazasubira.

Urundi rugero ni urw’Akarere ka Kayonza kirukanye umukozi mu buryo bunyuranyije n’amategeko bituma Leta ishorwa mu manza icibwa indishyi zingana n’amafaranga y’u Rwanda 1,760,000.

Umuyobozi w’Akarere yasobanuye ko uwo mukozi yari Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Murenge wa Mukarange, yafashwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho icyaha cya ruswa no kunyereza amafaranga y’abatishoboye.

Urukiko rwemeje ko ibyaha yashinjwaga bitamuhama, rutegeka ko asubizwa mu kazi agahabwa imishahara y’amezi atatu ndetse n’amafaranga y’ikiguzi cya avoka.

Uku gufata ibyemezo mu buryo budakurikije amategeko byatumye Leta igwa mu gihombo bitewe n’amakosa aba yakozwe na bimwe mu bigo byayo.

Depite Nabahire Anasthase yavuze ko ihame ririho ari uko umukozi wa Leta acungwa hubahirijwe amategeko yakora amakosa agahanwa hubahirijwe amategeko, bikamurinda kurengana, yaba arenganyijwe akanyura mu nzira zubahirije amategeko akarenganurwa.

Ati “Ni byo koko usanga Umunyamategeko agendera ku bimenyetso yasanga ntabyo wa muntu akarenganurwa. Icyo gihe ni umukozi wa Leta uba utsinze Leta, ariko ntibyagombye guhagararira aho ahubwo hakwiriye gukurikiranwa wa muntu watumye Leta itanga za Miliyoni akaba ari we uzishyura. Ni wo murongo dukwiye guhagararaho”.

Nyuma yo gusesengura ko hari abakozi bagiye bakurwa mu myanya mu buryo budakurikije amategeko ndetse n’abandi bagiye barenganywa n’ibigo bakorera, Komisiyo yateguye umushinga w’imyanzuro uzashyikirizwa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’abakozi babiri b’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) bakuwe mu myanya bari bujujeho ibisabwa bagashyirwa mu myanya batujujeho ibisabwa.

Muri abo bakozi hari uwakuwe ku mwanya wa Division Manager of Quality Assurance and Regulatory agashyirwa ku wa Division Manager of Planning n’uwakuwe ku mwanya wa Division Manager of Emerging Commodities agashyirwa ku wa Division Manager of Export Services, nk’uko byagaragajwe muri raporo ya Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abakozi ba Leta 2024/2025. Ibi bikazakorwa mu gihe kitarenze amezi atatu.

Ibitekerezo   ( 4 )

Mutunge itoroshi muri Rssb bo rwose abo bahagaritse barenga 400 bidakurikije amategeko indishyi zizatangwa ubwo hatajemo Leta benekubirukana bo ntibabivamo nabyo birebanwe ubushishozi kuko ibyabereyemo ni agahomamunwa birenze ubwenge bwa muntu wagirango iki kigo nta buyobozi kigira buri wese icyo yarose abyuka agikora ngo bitwaje ko bafite autonomie

Alias Mutoniwase Ange yanditse ku itariki ya: 30-04-2026  →  Musubize

Mutunge itoroshi muri Rssb bo rwose abo bahagaritse barenga 400 bidakurikije amategeko indishyi zizatangwa ubwo hatajemo Leta benekubirukana bo ntibabivamo nabyo birebanwe ubushishozi kuko ibyabereyemo ni agahomamunwa birenze ubwenge bwa muntu wagirango iki kigo nta buyobozi kigira buri wese icyo yarose abyuka agikora ngo bitwaje ko bafite autonomie

Alias Mutoniwase Ange yanditse ku itariki ya: 30-04-2026  →  Musubize

muzadufashe mudukurikiranire akarengane kabakozi ba RSSB Birukanwe kdi bai bujuje ibisabwa.Murakoze

philippe yanditse ku itariki ya: 30-04-2026  →  Musubize

Nukuri ibigo birenganya abakozi rwose mubirebeho rwose kuko birakabije

Alias yanditse ku itariki ya: 30-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka