Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe na Ntamuhanga Cassien, ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu naho Dukuzumuremyi Jean Paul asabirwa imyaka 50 mu gihe Agnes Niyibizi we yasabiwe imyaka 25. Bose bashinjwa ibyaha bitandukanye birimo gushaka guhirika ubutegetsi no kugirira nabi umukuru w’igihugu.
Mu rubanza rwabereye ku rukiko Rukuru (Haute Cour) mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa mbere tariki 29/12/2014. Kizito Mihigo akimara kumva icyifuzo cy’ubushinjacyaha yavuganye ikiniga asaba imbabazi “Perezida Kagame na Madamu we, ubutegetsi muri rusange,abacitse ku icumu rya Jenoside, Abanyarwanda n’ubutabera”.
Dukuzumuremyi Jean Paul yasabiwe igifungo cy’imyaka 50 kuko we ubushinjacyaha bwavugaga ko bimwe mu byaha aregwa ari isubiracyaha. Agnes Niyibizi we yasabiwe gufungwa imyaka 25 kuko ibyaha aregwa we ubushinjacyaha bwavugaga ko birimo uruhurirane mbonezamugambi.
Uhagarariye ubushinjacyaha yavuze ko ubwo busabe bwabo bwashingiwe ku ngingo z’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, aho ayo mategeko asanga aba bose uko ari bane bahamwa n’ibyaha bitatu birimo; kurema no gufasha umutwe w’abagizi ba nabi, ubugambanyi no kugambira kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Republika no gucura umugambi w’iterabwoba.
Umushinjacyaha yavuze kandi ko ku muhanzi Kizito Mihigo n’umunyamakuru Cassien Ntamuhanga hiyongeraho umugambi w’ubwicanyi bugambiriwe guhitana abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida, akaba ariyo mpamvu bo ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa burundu no kwamburwa uburengenzira bwose mu gihugu.
Nyuma yo gusabirwa ibihano n’ubushinjacyaha, aba baburanyi uko ari bane bahawe umwanya wo kugira icyo bavuga kuri ibyo bihano bari basabiwe n’ubushinjyacyaha.
Kizito Mihigo wabimburiye abandi yongera kugaragaza mu mvugo ko agisaba imbabazi Perezida wa Repubulika n’umufasha we ku magambo mabi yabavuzeho, asaba imbabazi abacitse ku icumu rya Jenoside bose, ndetse anisegura ku buyobozi bw’igihugu n’Abanyarwanda muri rusange, aho yasabaga ko yahabwa amahirwe agasubira mu muryango nyarwanda gukosora amakosa yakoze.
Ntamuhanga Cassien we yasabye urukiko ko rwamugira umwere rukamurekura agataha, atangaza ko nta kimenyetso simusiga ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira icyo gihano gisumba ibindi mu gihugu.
Dukuzumuremyi we yabwiye urukiko ko ubushinjacyaha buzi neza ko bumushinja ibinyoma bumukatira imyaka 50, ariko yizeye neza ko ukuri kutajya kwihishitra kuzagaragarira Abanyarwanda bakamenyako yarenganye.
Niyibizi Agnes we yabwiye urukiko ko yagizwe igikoresho ariko nta mugambi yari afite w’ubugizi bwa nabi asaba urukiko ko rwakoresha ubushishozi rukamurekura agataha.
Inteko y’abacamanza imaze kumva icyo buri wese avuga ku byifuzo by’ubushinjacyaha, yiherereye maze yemeza ko imyanzuro y’uru rubanza aba bantu uko ari bane baregwamo, izasomwa kuwa gatanu tariki 27 Gashyantare 2015.
Roger Marc Rutindukanamurego
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|