Blaise Compaoré agiye kuburanishwa ku ruhare ashinjwa mu rupfu rwa Thomas Sankara

Urubanza ku rupfu rwa Thomas Sankara ufatwa nk’uwaharaniye iterambere rya Afurika, rwoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rwa Ouagadougou tariki ya 13 Mata 2021.

Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw'uwahoze ari inshuti ye Thomas Sankara (wambaye ingofero)
Blaise Compaoré akekwaho uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari inshuti ye Thomas Sankara (wambaye ingofero)

Uwahoze ari Perezida wa Burkina Faso, Blaise Compaoré, uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire, azaburanishwa adahari ku cyaha ashinjwa cyo kugira uruhare mu rupfu rwa Sankara wamubanjirije ku butegetsi mu 1987.

Imyaka 34 irashize uwo benshi bafata nk’intwari ya Afurika akaba umubyeyi w’impinduka yishwe mu gihugu cya Burkina Faso.

Umunyamategeko w’amashyaka mbonezamubano muri Burkina Faso Guy Hervé Kam avuga ko urubanza rushobora gutangira vuba.

Agira ati: "Muri rusange ni Blaise Compaoré n’abandi 13, baregwa kugaba igitero ku mutekano wa Leta, ubufatanyacyaha mu bwicanyi no kugira uruhare mu guhisha imirambo".

Akomeza agira ati; "Umushinjacyaha rero ni we ugomba gushyiraho umunsi w’urubanza, abantu benshi babigizemo uruhare, ariko benshi baregwa barapfuye."

Mu baregwa harimo na Jenerali Gilbert Diendéré, umwe mu bari abayobozi bakuru b’ingabo mu 1987, waje kuba umuyobozi mukuru mu butegetsi bwa Blaise Compaoré, ndetse n’abasirikare bo mu bahoze barinda perezida.

Mathieu Somé, umunyamategeko wa Jenerali Gilbert Diendéré avuga ko Blaise Compaoré kuva yakurwa ku butegetsi ubu yibera mu buhungiro.

Perezida Sankara yishwe tariki 15 Ukwakira 1987 afite imyaka 37 y’amavuko. Urupfu rwe bivugwa ko rwagizwemo uruhare n’inshuti ye magara Blaise Compaoré ndetse muri icyo gihugu bikaba bitari byemewe kuvuga ku rupfu rwa Sankara mu myaka 27 Blaise Compaoré yari amaze ku butegetsi kugeza ahiritswe n’imyigaragambyo y’abaturage muri 2014.

Urupfu rwa Sankara rwongeye kubyutswa n’ubutegetsi bw’inzibacyuho ya Demokarasi nyuma yo gukuraho Blaise Compaoré.

Icyemezo cyo guta muri yombi Blaise Compaoré cyafashwe n’ubutabera bwa Burkina Faso mu Kuboza 2015.

France 24 ivuga ko Blaise Compaoré uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire nta cyizere ko yakoherezwa kuburanira mu gihugu cye, ibi bikazatuma aburanishwa adahari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka