Akoresha imvugo ijimije mu guhakana Jenoside - Me Gisagara kuri Dr Eugene Rwamucyo

Dr Eugène Rwamucyo, wahoze ari umuganga ndetse akaba yaranabaye umuyobozi w’Ikigo cya Kaminuza cyita ku Buzima Rusange (CUSP) i Butare ndetse n’umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UR) aritaba urukiko rw’ubujurire rw’i Paris kuri uyu wa kabiri tariki 9 Kamena kugeza ku wa 16 Nyakanga 2026.

Uyu mugabo w’imyaka 67 y’amavuko arajuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 27 yakatiwe mu Ukwakira 2024, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri buranisha rishya rije hashize hafi imyaka ibiri Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rumuhamije ibyaha byinshi bifitanye isano n’ubwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Umunyamategeko Richard Gisagara, yavuze ko muri uru habanza, rugiye kuburanishwa kuri uyu wa Kabiri mbere yo gutangira habanza hagategurwa abantu b’inyangamugayo 9 bagize akanama nkemurampaka (jury) hakumvwa ibitekerezo byabo byamara kwakirwa bakaba aribo bitabira iburanisha.

Ati “Hiyongereyeho n’abacamanza b’umwuga batatu ndetse barimo na Perezida w’urukiko inteko yose ikaba igizwe n’abantu 12”.

Me Richard Gisagara avuga ko uru rubanza rutazoroha kuko usanga Dr Rwamucyo Eugene agifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ukabona asa nkuwifitemo ingengabitekerezo yo guhakana ko Jenoside yabaye nubwo atabivuga abyeruye kuko akenshi akunze gukoresha imvugo izimije.

Gutanga ubutabera kuri Dr Rwamucyo byafashe igihe kirekire

Izina rya Dr Rwamucyo rimaze imyaka myinshi rigaragara mu manza zitandukanye zijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi. Ku wa 2 Nzeri 2009, urukiko Gacaca rwa Ngoma, mu karere ka Huye k’ubu, rwamukatiye adahari igifungo cya burundu.

Yari yarahamijwe ibyaha birimo gushinga no gushyigikira imitwe y’abicanyi, gutanga ibikoresho byakoreshejwe mu bwicanyi ndetse no kugira uruhare mu gushimuta abagore n’abakobwa b’Abatutsi bakabakorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Nyuma yo guhungira mu Bufaransa, yakoraga umwuga w’ubuganga mu Bitaro bya Sambre-Avesnois biherereye i Maubeuge. Icyakora, amasezerano y’akazi ye yahagaritswe mu 2010, nyuma y’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bumaze kumenya umwirondoro we n’ibirego yashinjwaga.

Nyuma y’amezi make, muri Gicurasi 2010, yatawe muri yombi i Paris ubwo yari yitabiriye umuhango wo gushyingura Jean-Bosco Barayagwiza.

Nyuma y’imyaka 14 hatangiye gutangwa ubutabera n’ibyemezo bitandukanye byafashwe n’inkiko, ubuyobozi bw’u Bufaransa bwaje gufata icyemezo cyo kumuburanisha.

Abamwunganira ntibishimiye igihano yahawe

Mu rubanza rwe rwa mbere, abatangabuhamya batandukanye bashinje Dr Rwamucyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Butare. Umwe muri bo yavuze ko yumvise uregwa ashishikariza Interahamwe kongera ubukana bw’ubwicanyi kuri bariyeri yari iri hafi y’urugo rwa Pauline Nyiramasuhuko, wahoze ari Minisitiri w’Umuryango muri Guverinoma yiyise iy’Abatabazi icyo gihe.

Ku wa 30 Ukwakira 2024, Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris rwamuhamije ibyaha bya Jenoside, kugira uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rumukatira igifungo cy’imyaka 27.

Iki gihano nticyashimishije uruhande rw’uregwa, rwifuzaga ko agirwa umwere, ndetse nticyanashimishije ubushinjacyaha bwari bwasabye ko yakatirwa imyaka 30 y’igifungo. Impande zombi zahise zijurira hakurikije uburyo buteganywa n’amategeko.

Mu iburanisha ryabanje, Dr Rwamucyo yemeye ko yatanze amabwiriza yo gushyingura imibiri y’abazize Jenoside, ariko avuga ko yabitewe gusa n’impungenge z’ubuzima rusange n’ibidukikije. Yahakanye yivuye inyuma ko yaba yarategetse gushyingura abantu bakiri bazima cyangwa kugira uruhare mu mugambi uwo ari wo wose wo gutsemba Abatutsi.

Urubanza rw’ubujurire

Urubanza rw’ubujurire ruteganyijwe kwibitarwa n’abatangabuhamya 69 barimo ab’ubwunganizi n’ab’Ubushinjayacyaha, abaregera indishyi, n’inzobere.

Muri iki cyiciro gishya cy’urubanza, Dr Rwamucyo yahinduye cyane itsinda ry’abamwunganira. Abanyamategeko bari baramwunganiye mu rubanza rwa mbere, Me Philippe Meilhac na Me Françoise Marthe, ntibongera kumuburanira.

Amakuru atandukanye avuga ko gutandukana kwabo kwabaye nyuma y’icyemezo cyamukatiye mu 2024.

Ubu arunganirwa n’itsinda rigizwe n’abanyamategeko barindwi ari bo Me Daniel Fellous, Me Raphaël Constant, Me Salomé Cohen, Me Parvez Dookhy, Me Jean-Christophe De Block, Me Michèle Siari na Me Jean-Baptiste Harelimana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka