
Hari mu gikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu by’ubutabera hagati y’igihugu cye n’icy’u Rwanda, yagiranye na Minisitiri w’ubutabera w’u Rwanda, Johnston Busingye.
Muri iki gikorwa cyabereye mu ishuri rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), minisitiri w’ubutabera wa Maroc, Mohamed Aujjar, yavuze ko aya masezerano y’ubufatanye aje akurikira ayasinywe n’abakuru b’ibihugu byombi.
Yagize ati "Aya masezerano agamije gutuma abaturage b’ibihugu byacu byombi bagerwaho n’imbuto y’ubufatanye abayobozi bacu basinye. Ni ukugira ngo amasezerano yoye guhera mu bitabo, ahubwo ashyirwe mu bikorwa."
Naho ku bijyanye n’ibikubiye muri aya masezerano nyir’izina, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda, Johnston Busingye, yavuze ko ibihugu byombi bizahanahana amakuru n’ ibitekerezo mu kwigisha, kugenza ibyaha, guca imanza n’ikoranabuhanga.

Minisitiri Mohamed yanavuze ko yishimiye urugendo yagiriye mu Rwanda, kandi ko icyamukoze ku mutima ari ubufatanye bw’inzego zo mu Rwanda, bagamije kugera kure kandi heza.
Naho Minisitiri Busingye we yavuze ko n’ubwo atasuye Maroc, ibiganiro yagiranye na mugenzi we byatumye amenya ko hari ibyo bazigira kuri Maroc, nk’igihugu kimaze ibinyejana 12 gitangiye inzira y’iterambere.
Muri byo hari ukwifashisha ikoranabuhanga byihutisha imirimo, gushaka ibimenyetso hashingiwe kuri science, ndetse no kurwanya iterabwoba.
Ati "N’ubwo mu Rwanda nta terabwoba rirahagera, ntitwaryama ngo dutegereze igihe rizatugwiraho. Tuzabigiraho uko barimenya n’uko barirwanya kugira ngo turyirinde."
Ohereza igitekerezo
|