
Avuga ko izo manza ahanini icyemezo kiba kitajyanye n’amategeko cyangwa ibimenyetso byatanzwe n’imiburanire y’ababuranyi.
Yemeza ko n’ubwo atari nyinshi ariko atari ikibazo barekeraho ahubwo hagomba gushakwa umuti.
Ati “ Imanza nyinshi zicibwa neza kuko ku manza ibihumbi 700 duca buri mwaka inkeya ari zo zidacibwa neza. Tugomba gufatanya tugashaka umuzi w’ikibazo aharimo amakosa uwayakoze akaba yahanwa.”
Prof. Rugege avuga ko bishobora guhera ku rwego rwa mbere bigatangirira mu bugenzacyaha cyangwa bikabera mu bushinjacyaha cyangwa bikabera ku mucamanza.
Avuga ko imanza zidasobanutse ahanini zishobora guterwa n’uburangare, imyumvire idasobanutse cyangwa amakosa muri rusange.
Yabitangaje kuri uyu wa 25 Mata 2019, ubwo yatangizaga umwiherero w’iminsi itatu uhuje abafite aho bahuriye n’ubucamanza.
Prof. Sam Rugege avuga ko uyu mwiherero ugamije gusangira ibitekerezo, hakarebwa ibyagenze neza bikishimirwa ariko na none ibitaragenze neza bagashaka uko byakemurwa.
Avuga ko kuva uyu mwiherero watangira kubaho, inzego zose zirebwa n’ubucamanza zatangiye guhuza imikorere.
Agira ati “Mbere habagaho urwikekwe mu nzego ariko ubu ntibikibaho, imikorere y’ubutabera yamaze kwiyubaka neza, abaturage barabyishimira kandi bitabira kugana uru rwego ndetse bararwizeye ariko tugomba gukora byiza kurushaho.”

Nabahire Anastase, Umuhuzabikorwa w’ubunyamabanga w’urwego rw’ubutabera rukorera muri Minisiteri y’Ubutabera avuga ko imyanzuro 17 yafatiwe mu mwiherero wa karindwi uheruka, 65% yagezweho ku kigero cyiza.
35% itaragezweho harimo umwanzuro ujyanye no gushyira abafasha mu by’ubutabera mu mirenge mu mwaka wa 2024.
Ati “35% ni iyatangiye gushyirwa mu bikorwa ariko kurangira kwabyo bitwara igihe kirekire. Urugero twiyemeje ko kubera umurimo mwiza inzu z’ubufasha mu by’amategeko (MAJ) zikora, tugerageza nibura mu mwaka wa 2024 bakaba bageze ku mirenge.”
Uyu mwiherero wa munani ubereye i Nyagatare ufite insanganyamatsiko igira iti “ Imiyoborere myiza n’ubutabera nk’umusingi w’izindi gahunda ziteza umunyarwanda imbere.”

Ohereza igitekerezo
|