Kazungu Denis yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwafashe icyemezo cyo gufunga Kazungu Denis iminsi 30 y’agateganyo, akaba akurikiranyweho icyaha cyo kwica abantu 14.

Kazungu ushinjwa kwica abantu 14
Kazungu ushinjwa kwica abantu 14

Iki cyemezo cy’Urukiko cyatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri mu 2023, ubwo hatangazwaga umwanzuro ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Isomwa ry’urubanza rwa Kazungu Denis ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo, ryari ryitabiriwe n’abantu benshi barimo abaje kumureba, ndetse n’abaje kumva igihano ahabwa.

Umucamanza yagaragaje ko kuba Kazungu we ubwe yariyemereye ibyaha byose aregwa, kandi bikaba bifite uburemere ari byo byatumye aba afunzwe iminsi 30 y’agategabyo.

Kazungu kuva yatabwa muri yombi, yemeye ibyaha byose aregwa ndetse avuga ko Urukiko arirwo rukwiye kumugenera igihano rukurikije uburemere bw’ibyaha yakoze.
Ibyaha aregwa birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu.

Kazungu Denis akurikiranyweho kandi ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako y’undi muntu, inyandiko mpimbano ndetse no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu iperereza ry’ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri 12, ariko ku rundi ruhande ubwo Kazungu yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsina gore 13 n’umuhungu umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka