Urugaga rw’Abavoka ruramara impungenge abatishoboye bakenera kunganirwa mu manza
Bamwe mu baturage batishoboye basaba ubutabera, bavuga ko iyo bibaye ngombwa ko bunganirwa mu mategeko, bahitamo kubyihorera, kuko batekereza ko batabona igiciro cyo kubishyura.
Itegeko nshinga ry’u Rwanda kimwe n’amategko mpuzamahanga byose biha umuntu uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko, igihe bibaye ngombwa ko agana ubutabera. Ibi bigakorwa nta n’umwe uhejwe bitewe n’impamvu izo arizo zose, zaba izishingiye ku bukene n’izindi.
Nubwo bimeze gutya ariko, bamwe mu baturage bagaragaza ko bagorwa na gahunda yo kunganirwa mu mategeko ahanini bitewe n’ubukene ibyerekana ko bamwe badasobanukiwe gahunda ya Leta yo kunganira abatishoboye.
Aba bagize bati: “Avoka numvako ari amafaranga, hari umuturanyi wagize ikibazo umwana we bamujyana mu rukiko agiye gushaka umwunganira bamuca ibihumbi icumi ariko yarayabuze kuko yari akennye, urumva nta nubwo yabasha kwishyura igiciro cya avocat maze dosiye arayicarana. Ntafite ingufu ntago nahangana nuzifite wenda turi kuburana isambu birumvikana yahita ayijyana kuko sinabona icyo nishyura umburanira”.
Kunganirwa mu mategeko, ni ugufasha umuturage kubona ubutabera, bijyana no kuba wamugira inama, kumwunganira mu rukiko, kumuyobora aho ikibazo cye cyakemukira n’ibindi.
Me Moses Nkundabarashi uyobora urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, avuga ko igiciro kigenwa ku bwumvikane hashingiwe ku miterere y’urubanza, kuko ba avocats bigenga, kandi bagakorera aho bashaka hose, byumwihariko ariko igihembo avocat ahabwa kikagenwa n’imbonerahamwe yashyizweho mu igazeti ya leta.
Ati: “Urugaga nk’urwego rushinzwe kureberera abavocat, rugena ibigenderwaho kugira ngo ugene igihembo cya avocet, hari kandi kubunganira ku buntu iyo ugaragaje ko utishoboye”.
Kugira ngo igihembo cya Avoka kigenwe hagenderwa ku kazi kagiye gukorwa uko kangana, hakagenderwa ku rubanza rugiye kuburanwa urwo ari rwo.
Me Nkundabarashi avuga ko hari n’ubundi buryo bukoreshwa mu kwishyura avocat. Ati: “Hari abatekereza ko kubona umwunganizi bisaba amafaranga ibihumbi 500, nibyo ariko nuko uwunganirwa aba yahisemo kuko hari no kuba uwunganirwa na avocat bakumvikana kumwishyura ku isaha cyangwa se ku munsi ndetse hakagenderwa no kuburemere bw’urubanza”.
Me Nkundabarashi avuga ko abaturage batagakwiye kugira impungenge ko batazabona ubutabera, bitewe n’uko mu rubanza umu avocats yagurwa agahabwa ruswa, kuko icyo ari cyaha uwo kigaragayeho ahanirwa, hakaba harateganijwe ibihano biremereye.
Ati: “Ingero ni nyinshi cyane kuko mu bavocat bagera ku 1500 haba harimo abakurikiranwa mu buryo butandukanye. Tugendeye ku mwaka ushize wa 2022 nuko hasohotse urutonde rw’abavoka bahagaritswe ntibishimishije ariko kuko ubutumwa ari ukwerekana ko abavocat badakora ibyo bishakiye niyo mpamvu mubona hari ubwo bamwe bahagarikwa bitewe n’amakosa runaka bakoze”.
Ohereza igitekerezo
|
Muraho neze nihe umuntu yakura contact yifuza gusobanuza birushijeho murakoze