Titi Brown yasabiwe gufungwa imyaka 25

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye nka Titi Brown yongeye kwitaba urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana utagejeje imyaka y’ubukure.

Kuri iyi nshuro ya karindwi yaburanaga ku kimenyetso gishya cy’amashusho agaragaza Titi arimo kubyinana n’uwo ashinjwa guhohotera.

Mbere yo kuburana kuri ayo mashusho ubushinjacyaha bwabanje kongeramo indi ngingo yo kuregera indishyi ku muryango w’uwo bivugwa ko yahohotewe ariko uruhande rw’uregwa rugaragaza ko ibyo ari ugutinza urubanza ahubwo bakomeza iburanisha ku mashusho yazanywe n’ubushinjacyaha nk’ikimenyetso gishya.

Mu iburanisha ry’uyu munsi umunyamategeko wunganira urega yasabye ko urubanza rwakomereza mu muhezo mu rwego rwo kurengera ubuzima bwite bw’umukiriya we.

Titi Brown yateye utwatsi iki cyifuzo cy’uruhande rw’urega, avuga ko urubanza rwabera mu ruhame bitewe n’uko kuva mu ntangiriro ari ko byari bimeze anongeraho ko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kumenya ibibera muri uru rubanza.

Nyuma yo kumva impande zombi, inteko iburanisha yemeje ko ubusabe bwo kuburanira mu muhezo nta shingiro bufite, gusa ivuga ko hari bukoreshwe impine z’amazina y’uwahohotewe.

Urubanza rwahise rutangira maze ubushinjacya bugaragaza ko ayo mashusho ashimangira ibyo Titi ashinjwa maze na we mu kwiregura avuga ko ayo mashusho atayemera kuko atazi igihe yafatiwe n’uwayafashe. Ndetse anongeraho ko nk’umubyinnyi yabyinanye n’abantu benshi kandi nta kigaragaza ko uwo amashusho yerekana babyina ari we barimo kuburana.

Ni urubanza kandi rwagarutse ku bizamini bya ADN byafashwe hapimwa inda yakuyemo bigahuzwa n’ibya Titi Brown ariko ibisubizo bikerekana ko Titi ntaho ahuriye n’iyo nda yakuwemo.

ibi ariko, Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi buvuga ko nta gereranya ryabayeho kuko ngo byafashwe mu buryo butari bwo ku buryo bitagaragaza neza niba Titi Brown ari we se w’umwana.

Ubushinjacyaha bwasabye ko raporo ya muganga itahabwa agaciro, ahubwo busaba Urukiko guha agaciro dosiye yatanzwe mbere bwongera gusabira Titi Brown igifungo cy’imyaka 25.

Gusa Titi n’umunyamategeko we bavugako ibizamini byafashwe na muganga byizewe cyane ndetse kandi bikaba byarafashwe na nyina w’umwana ahari.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yabwiye abari aho ko urubanza ruzasomwa ku itariki ya 10 Ugushyingo 2023

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka