RIB yamaze kohereza dosiye ya Prince Kid mu Bushinjacyaha
Iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro yagiranye na RBA.
Ishimwe Dieudonné asanzwe ayobora ikigo gitegura irushanwa rya Miss Rwanda cyitwa ‘Rwanda Inspiration Backup’.
Yafashwe tariki 26 Mata 2022, afungirwa kuri sitasiyo ya RIB y’i Remera mu Mujyi wa Kigali.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
buriwe se yihutira kuvuga ibyiwe ese kuki ibinu byose byamujyaho
Hekugira umutera amabuye.Abantu bashurashura ni millions nyinshi.Nicyo gitera za Gatanya nyinshi muli iki gihe.Kuba imana yaturemye itubuza gusambana,ntacyo bibwiye abantu.Babikora mu rwego rwo kwishimisha.Ni icyaha kizatuma batabona ubuzima bw’iteka no kuzuka ku munsi wa nyuma.