Paul Rusesabagina na Callixte Nsabimana bagiye kurekurwa

Amakuru agera kuri Kigali Today aravuga ko Paul Rusesabagina wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 25 ndetse na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 bagiye gufungurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika. Aba bombi bari bahamijwe ibyaha by’iterabwoba byakozwe na MRCD/FLN.

Perezida Paul Kagame yari aherutse gutangaza ko hari inzira y’ibiganiro ku kibazo cya Paul Rusesabagina wahamijwe ibyaha by’iterabwoba, ku buryo ashobora kubabarirwa.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze mu Nama Mpuzamahanga yiga ku mutekano ku Isi (Global Security Forum) yabereye i Doha muri Qatar, kuva ku wa 13 kugeza ku wa 15 Werurwe 2023.

Rusesabagina yatawe muri yombi muri Kanama 2020, atangira kuburana ku itariki ya 20 Mutarama 2021, aburanishwa ari kumwe na bagenzi be 20 kuko ibyaha bakoze byari bifitanye isano.

Paul Rusesabagina yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare mu bikorwa by’iterabwoba byakorewe ku butaka bw’u Rwanda bikozwe n’umutwe wa MRCD/FLN yari ayoboye.

Ni ibitero byagabwe mu Turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Nyamagabe na Rusizi, byiciwemo abaturage icyenda, hatwikwa imodoka nyinshi ndetse hanasahurwa imitungo mu myaka ya 2018/2019.

Biteganyijwe ko umwanzuro wo kurekura Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte na bagenzi babo 18 utangarizwa mu Nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023.

Biravugwa ko Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Tamim bin Hamad Al Thani, yagize uruhare rukomeye mu biganiro byo kurekura Rusesabagina.

Mu ibaruwa Kigali Today yabonye, Rusesabagina yicuza ibyo we na bagenzi be bo muri MRCD/FLN bakoze, bagasaba imbabazi Abanyarwanda muri rusange, aho basanga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi atari yo nzira yari ikwiye gukoreshwa mu kugerageza gufata ubutegetsi.

Rusesabagina yiyemeje ko narekurwa atazasubira mu bikorwa bya Politiki, ahubwo ko azerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite ubwenegihugu, akabaho mu buzima butuje bwo kwitekerezaho (quiet reflection).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

Noneho bazatumara ndumva ntambabazi bari bakwiye

Shumbusho inyanza yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Iyokagame Batamushiraho Igitutu Ntiyari Bubarekure

Murefu yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Nabandi nibabonereho gusaba imbabazi , bahabwe imbabazi za nyakubahwa perezida kagame, ntacyaha kitababarirwa

Iyakaremye faustin yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Okk
Niba ari imbabazi za nyakubahwa nibatahe kbs

Bishop Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Ok arakoze HE

Fraimu yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka