
Byavugiwe mu gikorwa cyo gutangiza amahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abahesha b’inkiko b’umwuga 105,cyateguwe na NCHR, kuri uyu wa kabiri tariki 03 Mutarama 2017.
Umuyobozi wa NCHR, Nirere Madeleine avuga ko aya mahugurwa ari ingenzi kuko ibyo abahesha b’inkiko bakora ngo bifite aho bihurira n’uburenganzira bwa muntu.
Yagize ati “Aya mahugurwa ari muri gahunda za Komisiyo kuko abahesha b’inkiko bafite aho bahurira n’uburenganzira bwa muntu cyane cyane mu butabera.
Iyo urubanza ruciwe ntirurangizwe ntabwo ubutabera buba bwuzuye, bityo uburenganzira bw’uwatsinze n’uwatsinzwe bukabangamirwa.”
Akomeza avuga ko urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga ari urwego rugira uruhare runini mu kubaka Leta igendera ku mategeko, kuko ibyo bakora bikozwe neza bigira uruhare mu miyoborere myiza.

Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko mu Rwanda, Me Habimana Vedaste avuga ko kurangiza imanza ari umurimo ukomeye ariko ugomba gukorwa kuko ujyanye no kubahiriza uburenga nzira bwa muntu.
Agira ati “Umuntu ajya kwiyambaza inkiko ari uko hari uburenganzira bwe butubahirijwe.
Icyemezo cy’urukiko rero kiba kigomba gushyirwa mu bikorwa n’ubwo akenshi bisaba agahato kugira ngo uwarenganyijwe arenganurwe, ari na cyo kigaragaza ko uburenganzira bwa muntu ari ikintu gikomeye.”
Yongeraho ko nubwo abahesha b’inkiko ari abanyamategeko haba hari ibyo bagomba kongererwamo ubumenyi.
Ati “Kwiyambaza NCHR si uko abahesha b’inkiko batazi amategeko ahubwo ni uko baba bakeneye kugira ibindi basobanukirwa kurushaho ku bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, bityo imyumvire yabo izamuke.”
NCHR yibukije abahesha b’inkiko bimwe mu byo bagomba kubahiriza mu gihe cyo kurangiza imanza, hagamijwe ko bakora akazi kabo neza bubahirizwa uburenganzira bwa muntu.
Ohereza igitekerezo
|
Ni byiza gutanga aya mahugurwa.
Nibyo nimfu zaburimusi niho zituruka bwabutabera bwihuse bavuze burihe?