Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yafatiwe muri Amerika

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, yatawe muri yombi n’Urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Immigration and Customs Enforcement/ICE).

Ishimwe Dieudonné
Ishimwe Dieudonné

Urwo rwego rwa ICE, rwatangaje ko rwafashe Prince Kid w’imyaka 38, wari warahunze ubutabera bw’u Rwanda nyuma yo gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu, ahamwe ibyaba bibiri birimo icyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Yafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas tariki 3 Werurwe 2025.

Bivugwa ko Leta y’u Rwanda, binyuze mu Bushinjacyaha Bukuru, yari yashyizeho impapuro zita muri yombi Ishimwe Dieudonné, kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.

Ishimwe Dieudonné, uzwi nka Prince Kid, wari umuyobozi wa kompanyi yateguraga irushanwa rya Miss Rwanda, tariki 13 Ukwakira 2023 nibwo yahamijwe ibyaha bibiri aribyo Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, ndetse n’icyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku Gitsina.

Aha hari mu rubanza Ubushinjacyaha bwari bwajuririye icyemezo cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwari rwamugize umwere tariki 02 Ukuboza 2022.

Icyo gihe yaje gukatirwa igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu ya miliyoni ebyiri z’Amafaranga y’u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa, ntiyigeze yishyikiriza inzego z’ubutabera ngo arangize igihano cye.

Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata. Kugeza ubu Ishimwe Dieudonné afungiye muri ICE, aho ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka