Inkiko z’Ikirenga z’u Rwanda na Kenya zirigira hamwe uburyo bwo kuburanisha imanza
Abakozi b’Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya na Komisiyo y’icyo gihugu ishinzwe Ubutabera muri rusange, baramara icyumweru i Kigali bari hamwe na bagenzi babo b’u Rwanda, aho barimo kungurana ubunararibonye ku buryo bunoze bwabafasha kuburanisha imanza.
Urukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda ruvuga ko ruzigira ku rwa Kenya imikorere y’ibihugu byakoronijwe n’Abongereza, mu gihe urwa Kenya rwo ngo rwaje kureba imikorere y’inkiko gacaca n’ikoranabuhanga u Rwanda rukoresha.
Mu kiganiro Abakuru b’Inkiko bombi bagiranye n’Itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 10 Kamena 2024, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga wa Kenya, Martha Koome, yavuze ko muri Kenya abantu bake cyane bagera nko kuri 20%, ari bo babasha kugana inkiko.
Koome avuga ko abandi baturage nka 80% mu gihugu cye, kubera kubura ubushobozi bwo kujya mu nkiko, bitabira gukemura amakimbirane hakoreshejwe kwicarana nk’uko byakozwe n’Inkiko Gacaca mu Rwanda.
Koome avuga ko ikindi baje kwigira ku Rwanda ari ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kuburana no gutanga ibirego, bukaba ari uburyo bushimwa kuba burwanya ruswa, kuko urega adahura n’uwo atura ikirego ngo amupfumbatishe amafaranga cyangwa ibindi.
Ku rundi ruhande, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda, Dr Faustin Ntezilyayo, avuga ko inkiko z’u Rwanda zatangiye gukoresha uburyo bw’Amategeko y’ibihugu byakoronijwe n’Abongereza zivuye kuri gahunda yakoreshwaga n’abakoloni b’Ababiligi.
Dr Ntezilyayo agira ati "Uburyo (bw’Abongereza) tuza kuganiraho cyane, ni uburyo bwo gukoresha imanza zaciwe mbere kugira ngo bifashe mu micire y’imanza zindi, hari n’ubundi buryo nka buriya bw’uko uregwa agirana amasezerano n’ubushinjacyaha, urukiko rwabyemera bagashobora kwihutisha guca imanza nshinjabyaha."
Umukuru w’Urukiko rw’Ikirenga w’u Rwanda avuga ko kugeza ubu bafite imanza zigera ku bihumbi 80 z’ubwoko bwose, ariko inyinshi zikaba ari inshinjabyaha, yifuza ko zakemuka mu buryo bw’ubwumvikane hagati y’uregwa n’Ubushinjacyaha.
Ibiganiro bihuje abakozi b’Inkiko z’Ikirenga z’u Rwanda na Kenya bizarangira ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, bakazashyira umukono ku masezerano y’imikoranire, arimo n’uburyo bwo gutanga Ubutabera ku bafite ubumuga.
Ohereza igitekerezo
|