
Ejo urugereko rw’urukiko rw’ubujurire rw’I Paris ruzasuzuma ubusabe bw’ishami ry’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba (PNAT), ryasabye ko dosiye ya Agata Kanziga yakongera gukurikiranwa ndetse hakongerwa n’igihe agomba gukorwaho iperereza.
Agatha wahoze ari umugore wa Habyarimana, muri 2016, nibwo byemejwe ko akurikiranwa ku byaha byo gucura umugambi wa Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Nyuma yaho umucamanza ushinzwe kwemeza niba umuntu yakurikiranwa mu rukiko (Juge d’instruction), yaje kuvuga ko ihagarikwa kuko yabonaga nta bimenyetso bihagije bimushinja. Ibyo Ubushinjacyaha bwaje kubijuririra ku rukiko rukuru kugira ngo rwemeze ko iperereza risubiramo.
Umwaka ushize mu kwezi k’Ukuboza, nibwo byemejwe ko Agatha atanga amakuru kubyo akurikiranweho ariko bishobora kumuviramo ibyaha yakurikiranwaho.
Umwanzuro w’urukiko ku rubanza ruzabera mu muhezo ku munsi w’ejo uramutse wemejwe ko Agatha Kanziga aburanishwa ku byaha akekwaho, nk’uko byasabwe n’Ishami ry’Ubushinjacyaha bw’Ubufaransa rishinzwe kurwanya iterabwoba(PNAT), Agathe yakorwaho iperereza ritangirira tariki 1 Werurwe 1994.
Ubushinjacyaha busaba ko yakurikiranwaho gucura umugambi wo gutegura jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, kandi iperereza rigatangira guhera taliki ya mbere Werurwe 1994, kuko ubusanzwe Ubufaransa bukora iperereza buhereye taliki ya 6 Mata 1994.
Ibyaha Agatha yagiye aregwa harimo gukangurira abantu gutegura no gukora ubwicanyi, gutegeka abakozi barindwi (7) bakoraga mu kigo cy’imfupfi yashinze kwicwa, ahanini agakoresha abasirikare bo mu mutwe warindaga Perezida.
Biteganyijwe ko urubanza ruzaba mu muhezo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe i saa kumi, umwanzuro ukazatangazwa nyuma.
Kugeza ubu ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwoherereje mu mahanga inyandiko 1149 zo guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bari mu bihugu bitandukanye.
Agatha Kanziga Habyarimana wari umugore wa Perezida Juvenal Habyarimana, umwe mu bari bagize Akazu kateguye kakanatera inkunga umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Akazu kari kagizwe na Habyarimana na baramu be ndetse na Agatha Kanziga hamwe n’abandi bo mu miryango yabo ba hafi , kakaba ari ko kagenzuraga igihugu haba mu by’ubukungu, ibya gisirikare, itangazamakuru n’izindi nzego zikomeye.
Agatha Kanziga waje kongerwa izina rya Habyarimana nyuma yo gushakana na Juvenal Habyarimana wayoboye u Rwanda hagati ya 1973 na 1994, yavukiye i Giciye mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi ku wa 01 Ugushyingo, 1942.
Agatha Kanziga yigiriraga icyizere cyinshi bitewe n’uko yavukiye akanakurira mu muryango wishoboye, ariko uku gukomera kwe no kugira imbaraga nyinshi byarushijeho kugenda byiyongera uko umugabo we yarushaga kugenda azamuka mu mapeti ya gisirikare kugeza ahiritse ku butegetsi uwari Perezida mu 1973.
Umugabo we amaze kuba Perezida, byabereye igihe cyiza Kanziga cyo kugaragaza isura ye ya nyayo, umuryango we atangira kuwushyira mu nzego zikomeye mu gihugu ari naboyo byaje kubyara ‘Akazu’.
Imbaraga ze zakomeje kwiyongera abinyujije muri uko gukuza abo mu muryango we na cyane ko bari bafite umuryango wagutse ugereranije n’uwa Habyarimana.
Ohereza igitekerezo
|