Bamaze imyaka irindwi biruka inyuma y’ibyangombwa by’ubutaka
Abaturage bo mu miryango 17 yo mu mudugudu wa Gakoki, akagari ka Gatenga, umurenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro, barasaba kurenganurwa bagahabwa ibyangombwa by’ubutaka bavuga ko ari ubwabo, bamaze imyaka irindwi birukaho ntibabihabwe.
Icyo kibazo ngo cyatangiye muri 2011 ubwo ako gace kari kagezweho n’abapima ubutaka mu gihe cy’ibarura ryabwo, ngo baza bafite amakuru y’uko ubutaka abo baturage bavuga ari ubwa Leta bituma batabubarurwaho. Ni ko gutangira gukurikirana ikibazo cyabo kikaba n’ubu kitarakemuka.
Abo baturage bavuga ko bagiye mu nzego zitandukanye bagaragaza ko ubutaka ari ubwabo, ndetse hakaba hari n’inzandiko zinyuranye zivuga ko ubwo butaka bemerewe kububarurwaho ariko kugeza ubu bikaba bitarakorwa.
Uhagarariye iyo miryango muri icyo kibazo, Niyonzima Amiel, avuga ko cyagejejwe ku bayobozi batandukanye ariko kugikemura bikaba byarananiranye.
Agira ati “Icyo kibazo twakigejeje k’uwayoboraga umurenge wa Gatenga icyo gihe, ahita yandikira ikigo cy’igihugu cy’ubutaka ngo kibutubarureho ariko ntibyakorwa. Cyageze no k’uwari umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Paul Jules Ndamage, avuga ko nta butaka bwa Leta bwari buri muri uwo mudugudu”.
“Bamwe twari duhuje ikibazo bari bafite ubushobozi bahise bapimisha babona ibyangombwa. Twe nyuma twazanye ibyo twasabwaga nk’undi wese usaba ibyangombwa by’ubutaka, tubishyira mu biro by’ubutaka ku karere, ariko uko tuje kubaza aho bigeze bakatubwira ngo ntibirakemuka none imyaka ibaye irindwi”.
Nsengiyumva Bénoît na we wo muri abo baturage, avuga ko aho ikibazo kigeze kigomba gukemurwa n’abashinzwe ubutaka ku karere ka Kicukiro.
Ati “Impapuro zerekana ko ubutaka ari ubwacu kuva kera twazigejeje ku bashinzwe iby’ubutaka hano ku karere nk’uko twabisabwe ariko ntibagire icyo badufasha. Ntituranamenya niba hari ikibura ngo tukizane, byaratuyobeye”.
Inzego zitandukanye zisabira abo baturage guhabwa ibyangombwa
Mu rwandiko Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka, Mukamana Esperance, yandikiye abo baturage ku wa 12 Mutarama 2017, abasubiza ku rwo bari bamwandikiye bamusobanurira ikibazo cyabo, yababwiye ko bajyana ibyemeza ko ubutaka ari ubwabo ku murenge buherereyemo kugira ngo babubarurweho.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga ubwo butaka buherereyemo, Manevure Emmanuel, na we hari ibaruwa yandikiye urwego rw’umuvunyi ku wa 7 Kanama 2018, kuko urwo rwego rwari rwamwandikiye rumusaba kurangiza icyo kibazo.
Muri iyo baruwa, Manevure yavuze ko icyo kibazo cyizweho mu nteko y’abaturage hari n’ubuyobozi bw’abakare, banzura ko gishyikirizwa ibiro bishinzwe ubutaka mu karere ka Kicukiro kugira ngo abo baturage babarurweho ubutaka bwabo bityo bahabwe ibyangombwa.
Ku italiki 26 Nyakanga 2017, umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, yandikiye Umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka amusaba ko abo baturage bafite icyo kibazo yabafasha kubarurwaho ubutaka bwabo, izo nzandiko zose zivugwa muri icyo kibazo, Kigali Today izifitiye kopi.
Bataka igihombo baterwa no kutagira ibyangombwa by’ubutaka
Uwitwa Uwayezu Chritsine w’imyaka 43, avuga ko atigeze yumva bivugwa ko ubwo butaka butari ubwabo, akababazwa n’uko atemerewe kugira icyo abukoraho.
Ati “Navukiye muri Gakoki none ngize imyaka 43 nkihatuye, sinigeze numva bavuga ko buriya butaka ari ubwa Leta, ni ubw’abaturage. Turahomba cyane kuba nta byangombwa kuko ntacyo twahakorera, ntiwagurishaho ngo wikenure cyangwa ngo wubake, ababishinzwe baturenganure”.
Undi ati “Biratudindiza mu iterambere kuko ubwo butaka ntacyo butumariye, ntiwabutangaho ingwate muri Banki ngo uhabwe inguzanyo kandi ari cyo gifasha abantu kwikura mu bukene. Ni ikibazo kituremereye”.
Uko icyo kibazo cyakemuka
Ukuriye serivisi z’ubutaka mu karere ka Kicukiro, Ingabire Niwe Emeline aganira na Kigali Today, yavuze ko icyo kibazo cyatinze gukemuka kuko ubwo butaka hari abandi bwanditseho.
Ati “Ikibazo koko cyaratinze kubera ko ubutaka abo baturage bavuga ko ari ubwabo bwanditse ku cyahoze ari Minisiteri y’umutekano (MININTER). Iyo Minisiteri rero ntikibaho ariko ibyo yakoraga byose n’ibyo yari ifite yabishyikirije Minisiteri y’Ubitabera (MINIJUST), ari yo numva abo baturage bagana”.
“MINIJUST nibisesengura igasanga ubwo butaka butari ubwa MININTER koko, icyangombwa cyabwo kizateshwa agaciro hanyuma bubarurwe kuri ba baturage. Tumaze igihe tubarura imitungo ya Leta, ubwo buvugwa bwanditsweho ko buri mu makimbirane (litiges), ayo makimbirane atararangira bariya baturage ntibahabwa serivisi bifuza”.
Abashinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ubutabera bahamya ko icyo kibazo kitaragezwa kuri iyo Minisiteri, bakagira inama abo batura yo kwandikira Minisitiri w’Ubutabera, bamusaba ko yabafasha kugira ngo ikibazo cyabo kimaze igihe kirekire gikurikiranwe bityo kibe cyakemuka.
Igishushanyo mbonera cyo mu gace ubwo butaka buherereyemo, cyerekana ko bufite hegitari 3.6, igice kinini cyabwo kikaba kiriho ishyamba.
Ohereza igitekerezo
|