Intumwa zari ziyobowe na Muhoza Jean de Dieu zasanze iby’inshi mu bibazo abaturage bafite bishingiye ku bwicanyi bwakozwe gato nyuma y’intambara yo kubohora igihugu mu mwaka w’1994.

Abaturage bavuga ko hari umusirikare warashe umuturage agapfa, ubwa kozwe n’abacunga pariki y’igihugu ya Nyungwe n’ubwakozwe n’inyamaswa zavaga muri Nyungwe zije kona imyaka y’abaturage. Abaturage kandi bagaragaje ko hari abakoze ku mashuri batarishyurwa ndetse n’ibibazo bishingiye ku masambu.
Icyagaragaye ni uko ibibazo byinshi byagiye bikemurwa n’izindi nzego z’ubuyobozi bwa Leta ndetse n’inkiko, cyane cyane nk’ubwicanyi abaturage bavuga ko bwakozwe n’umusirikare muri uwo murenge, n’iby’abagaride ba RDB barasa abasagarira Pariki ya Nyungwe.
Ibi bibazo byose nabyo intumwa z’umuvunyi zifatanije n’umuyobozi w’umurenge ndetse n’intuma ya Haguruka, Ngutegure Bellancille, byashakiwe ibisubizo.

Abaturage batangaje ko bashimishijwe n’uburyo batezwe amatwi n’abari baje kubakemurira ibibazo, basaba ko byakomeza no mu kindi gihe.
Intumwa y’umuryango Haguruka yasabye abagore bo muri uwo murenge kumenya uburenganzira bwaho, kwirinda ubuharike no kurwanya ubushoreke, kandi basobanurirwa n’itegeko rigenga imicungire y’ubutaka mu Rwanda.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|