Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Perezida w’Umuryango IBUKA uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, Egide Nkuranga, avuga ko IBUKA izakomeza kwamagana icyemezo cy’urukiko rwa rubanda rwa Paris gifungura Laurent Bucyibaruta.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022, aburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke, ashinjwa no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko yaka ruswa, nyuma Ubushinjacyaha bumusabira (...)
Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Nzeri 2022, ruratangira kuburanisha Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Imiturire (RHA), Felix Nshimyumurenyi na mugenzi we Felix Emile Mugisha, ku byaha bya ruswa bakekwaho.
Nyuma y’uko tariki ya 19 Nyakanga 2022, Béatrice Munyenyezi yaburanye mu mizi ku byaha bitatu mu byo aregwa, ari byo gukora Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside no gushishikariza gukora Jenoside, ku wa Mbere tariki 19 Nzeri 2022 yaburanye ku byaha bindi bibiri aregwa ari byo, ubufatanyacyaha no gusambanya ku ngufu.
Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, tariki ya 16 Nzeri 2022 kugira ngo atangire kuburanishwa ku cyaha cyo gusaba no kwakira indonke ashinjwa.
Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda (IBUKA), watangaje ko utishimiye irekurwa rya Laurent Bucyibaruta, warekuwe by’Agateganyo n’urukiko rw’i Paris mu Bufaransa.
Uwihoreye Jean Bosco uzwi nka Ndimbati yasabiwe gufungwa imyaka 25, ku cyaha akurikiranyweho cyo kunywesha umwana inzoga no kumusambanya, nk’uko Ubushinjacyaha bwabisobanuye.
Imfungwa 1803 zafunguwe by’agateganyo ni izari zifungiwe ibyaha byiganjemo iby’ubujura, gukubita no gukomeretsa. Ni umwe mu myanzuro yemejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 8 Nzeri 2022, iyobowe n’umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame.
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze Muhizi Anatole, ukekwaho kubeshya Perezida wa Repubulika ubwo yari mu ruzinduko mu Karere ka Nyamasheke mu Ntara y’Iburengerazuba, akaba yaramubwiye ko yariganyijwe inzu ye.
Dosiye ya Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco yashyikirijwe Ubushinjacyaha. Ni dosiye yari imaze iminsi ikorwaho iperereza n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ‘RIB’, kuko urwo rwego rwatangiye kuyikoraho guhera muri Gicurasi 2022, ubwo Bamporiki Edouard yahagarikwaga mu kazi, (...)
Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Huye, tariki ya 29 Kanama 2022 bwakiriye dosiye bukurikiranyemo umukobwa w’imyaka 20 ukekwaho kuba ku itariki ya 18/08/2022 yarasambanyije umwana w’umuhungu w’imyaka 10 mu Mudugudu wa Rurenge, Akagari ka Kibu, Umurenge wa Mugombwa, Akarere ka Gisagara.
Umuturage witwa Baharakwibuye Jean yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha akaba akurikiranyweho kwica umuntu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwarekuye by’agateganyo Mugabekazi Liliane uregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame. Tariki 18 Kanama 2022, nibwo Mugabekazi yagejejwe imbere y’abacamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aregwa n’ubushinjacyaha gukorera ibiteye isoni mu ruhame, bunamusabira gufungwa iminsi (...)
Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bakiriye neza icyemezo cyo gutangira ku itariki 29 Nzeri 2022, urubanza rwa Félicien Kabuga ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (UNIRMCT) rwatangaje ko ku ya 18 Kanama 2022 ari bwo Félicien Kabuga ushinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi azitaba urukiko mu nama ntegurarubanza.
Abaregeraga indishyi mu rubanza rwa Paul Rusesabagina bandikiye Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, bamusaba kuzabonana na we ubwo azaba ageze mu Rwanda mu cyumweru gitaha.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo muri Nyamagabe baravuga ko batanyuzwe n’igihano uwahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro yakatiwe kuko kidahwanye n’ibyo yakoze, kuko ku bwabo bumvaga yafungwa burundu bitewe n’ibyo yabakoreye.
Nyuma y’irangizwa ry’urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahamwe n’ibyaha bya Jenoside mu rukiko rwo mu Bufaransa, abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ubutabera bw’u Bufaransa kubyutsa urubanza rwa Wenceslas Munyeshyaka, wari umupadiri wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.
Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Nyakanga 2022, rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, akaba yemerewe kujurira mu minsi icumi.
Urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, tariki 11 Nyakanga 2022 rwakomeje, kuri uwo munsi mu rukiko bumva abunganira Bucyibaruta. Umwe mu bamwunganira ni Me Joachim Lévy wavuze ko abunganira Bucyibaruta bemeza ko mu Rwanda habaye Jenoside yakorewe (...)
Ubushinjacyaha bumaze gusabira Laurent Bucyibaruta ko yafungwa burundu kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro yayoboraga mu 1994.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, ku wa Kane tariki 07 Nyakanga 2022 rwumvise abunganira abaregera indishyi batanga imyanzuro yabo mu rubanza rwa Laurent Bucyibaruta. Icyo bahurizaho ni uko bose bagaragaje ko ibisobanuro bya Bucyibaruta bitahabwa agaciro kuko avuga ko mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nta (...)
Ubwo yahatwaga ibibazo ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Laurent Bucyibaruta yemeye ko nk’umunyapolitiki atageze ku ntego, ariko ko ibyo yakoze ari byo yari ashoboye. Bucyibaruta wahoze ari Perefe wa Perefegitura ya Gikongoro, araburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwa Paris mu Bufaransa.
Laurent Bucyibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’inkiko zo mu Bufaransa, ashinjwa kuba ntacyo yakoze gifatika kugira ngo akoreshe ububasha yari afite nk’umutegetsi wo ku rwego rwo hejuru ngo abuze abicaga Abatutsi kubikora.
Ubutabera bw’u Rwanda bwafashe umwanzuro wo gukoresha abacamanza n’abanditsi b’inkiko, bakorera ku masezerano kugira ngo bafashe mu kurangiza imanza zabaye umurundo mu nkiko.
Minisitiri w’Ubumwe bw’ Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascene Bizimana, yumviswe n’urukiko rwa rubanda rwa Paris, mu rubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro, ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside.
I Paris mu Bufaransa hakomeje kubera urubanza rw’uwari Perefe wa Gikongoro, Laurent Bucyibaruta, ushinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Urubanza rwakomeje urukiko rwumva abatangabuhamya batandukanye.
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha urubanza ruregwamo Laurent Bucyibaruta wayoboraga Perefegitura ya Gikongoro mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abahutu bari barakatiwe igihano cy’urupfu no gufungwa uburundu, ni bo bavugwaho kuba barishe Abatutsi bari bafungiye muri Gereza ya Gikongoro. Byagarutsweho n’abatangabuhamya batandukanye mu rubanza rwa Laurent Bukibaruta wahoze ayobora Perefegitura ya Gikongoro, kuri ubu akaba arimo kuburanishwa n’urukiko rwa rubanda rwo (...)
Ni amagambo yatangajwe n’umutangabuhamya w’umugabo ufite imyaka 48 wari mu banyeshuri bigaga ku ishuri rya Marie Merci kugera Jenoside ibaye. Ni mu rubanza rubera Paris mu bufaransa, ruregwamo Laurent Bucyibaruta wari Perefe wa Gikongoro ku byaha bya Jenoside, aho urukiko rukomeje kumva ubuhamya ku bwicanyi bwakorewe (...)