Kuri uyu wa 10 Ugushyingo 2015, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, John Habimana Kayijuka, yagejejwe imbere y’urukiko rwisumbuye rwa Huye , ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Umwunganizi mu mategeko Bufaransa, Me Joseph Scipilliti mbere yo kwiyahura yarashe ukuriye urugaga rwabo ku bw’amahirwe ntiyapfa.
Abarembetsi batandatu bari bakurikiranyweho gutera Karamage Jean Bosco bakamusenyera bakanamusahura, bakatiwe imyaka itandatu ariko umwe agirwa umwere.
Minisiteri yUbutabera n’Ubushinjacyaha bukuru bamaganye amakuru avuga ko impapuro zo guta muri yombi Lt. Gen. Karenzi Karake zigifite agaciro.
Twahirwa Francois wigeze kuba Burugumestri wa komine Sake, yashinjwe n’abari abaturanyi be mu gihe cya Jenoside, ubwo yajyanwaga kuburanira iwabo.
Ministeri y’Ubutabera(MINIJUST) yahagaritse ku mirimo yabo, abahesha b’inkiko b’umwuga 15 kuva tariki 14 Ukwakira 2015, ibaziza kurenganya abaturage.
Urukiko rw’ibanze rwa Gisenyi rwakatiye Bahame Hassan igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu kubera amakosa yamuhamye mu kugurisha isoko rya Gisenyi.
Twahirwa Francois, uregwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi i Rukumbeli mu cyahoze ari Komini Sake, aravugwaho kwiyambaza mu bujurire abo ngo yatoje ubwicanyi ngo bamushinjure.
Bamwe mu baturage batangaza ko ibihano bihabwa abafatanwa ibiyobyabwenge bica intege ababatanzeho amakuru, kuko iyo bahanwe byoroheje bagaruka bakora ibibi kurushaho.
Guverinoma y’u Rwanda itangaza ko yishimiye icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga rwa Espagne gikuraho impapuro zita muri yombi abasirikari bakuru b’igihugu.
Ministiri w’Intebe, Anastase Murekezi, yakiriye indahiro z’abashinjacyaha umunani kuri uyu wa 07 Nzeri 2015, abasaba gushyira ingufu ku bahombya igihugu.
Bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga baranengwa imikorere mibi inyuranyije n’amategeko ari byo byatumye abagera kuri 21 baregerwa Minisiteri y’Ubutabera.
Minisitiri Johnston Busingye yatangaje ko n’ubwo muri Afurika y’uburengerazuba hakiri ibihugu bigicumbikiye abakekwaho Jenoside, nta n’umwe ucumbikiwe n’igihugu cya Gambia.
Urukiko rwo mu Budage rwahamije, kuri uyu wa 28 Nzeri 2015, Abanyarwanda babiri bayoboraga FDLR ibyaha byo gutegura no kuyobora ibikorwa by’ubwicanyi muri Kongo.
Abarembetsi batandatu bakekwaho gutera uwitwa Karamage Jean Bosco bahimba Kibonge bakamusenyera ndetse bakanamusahura baburanishirijwe mu ruhame.
Minisitiri w’ubutabera, Jonhston Busingye yasabye abajyanama mu by’amategeko b’ibigo bya leta n’ibiyishamikiyeho kwirinda gukomeza gushora leta mu manza.
Abakozi b’akarere ka Rutsiro icyenda bitabye urukiko bisobanura ku cyaha bakurikiranyweho cyo gutanga amasoko ya leta nta piganwa ryabayeho.
Minisiteri y’Ubutabera yamuritse imfashanyigisho izifashishwa mu kongerera abunzi ubumenyi bukenewe kugira ngo bakomeze gukemura ibibazo by’abaturage mu bunyamwuga.
Uruiko rw’Ikirenga rwanzuye ko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego ishyaka rya Green Party ryarezemo risaba ko ingingo y’i 101 itahindurwa.
Ubwo yatangizaga umwaka w’ubucamanza 2015-2016 kuri uyu wa 4 Nzeli 2015, Perezida Kagame yasabye abacamanza gukorana ubushishozi mu kazi kabo.
Perezida Kagame atangaza ko atemera ubutabera bwitwa ko burengera inyungu mpuzamanga ariko bukarenganya bamwe, agakangurira Abanyarwanda kubwamagana.
Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) iramagana icyemezo cyafashwe n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa bwo kudakurikirana Padiri Wenceslas Munyeshyaka ngo kubera ko nta bimenyetso bifatika.
Urubanza Teta Sandra aregamo urubuga www.igihe.com n’umunyamakuru wacyo, Munyengabe Murungi Sabin, rwagombaga kuba kuri uyu wa 14 Kanama 2015 ku i saa tatu rwasubitswe rwimurirwa kuwa kane tariki 20 Kanama 2015 nyuma y’uko nyir’urwo rubuga, Igihe Ltd yanze umwe mu bagombaga kuruburanisha.
Abunzi b’imirenge ya Rukoma, Ngamba na Karama barahiriye uyu murimo tariki 6 Kanama 2015, batangaza ko kubongerera inshingano bizabafasha gukemurira ibibazo abaturage benshi batagombye kujya mu nkiko.
Abagize komite z’abunzi 245 bava mu mirenge itandatu yo mu Karere ka Musanze, barahiriye kuzasohoza inshingano zo guca imanza z’abaturage mu buryo bwunga bagasabwa kurushaho kurangwa n’ubunyangamugayo kubera ko n’ububasha bahawe bwiyongereye.
Nyuma y’imyaka 3 umuturage witwa Mukambonyumuhutu Godelive wo mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero yaranze ko abantu baguze imitungo ye muri cyamunara bayikoresha, Ubuyobozi bw’Intara y’Iburengerazuba bwahagurukiye gukemura icyo kibazo, no gukangurira abaturage kutigomeka ku byemezo by’inkiko.
Urukiko Rwisumbuye rwa Bubavu, kuri uyu wa 25 Kamena 2015, rwagize uwari Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Bahame Hassan, ku cyaha cy’ubufatangacyaha mu kwaka no kwakira ruswa, naho uwari Noteri w’Akarere, Kayitesi Judith, bari bari bafunganwe rumukatira igifungo cy’imyaka ine.
Ubushinjacyaha bw’urukiko rw’ibanze rwa Nyamirambo rwasabiye Mugema Jacques, ukurikiranyweho icyaha cyo kwiyitirira Minisitiri w’Ingabo Gen. James Kabarebe akambura abantu, igifungo cy’imyaka umunani n’ihazabu ya miliyoni 5.5.
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’intumwa ayoboye kuva tariki 17 kugeza tariki 22 Kamena 2015, bari mu rugendo rw’akazi mu gihugu cy’Ubuholandi. Urwo rugendo rwari rugamije kongera imbaraga mu bufatanye mu butabera n’iyubahirizwa ry’amategeko.
Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kuri uyu wa kane rwaburanishije Habyarimana Reverien wo mu mudugudu wa Kirwa, akagari ka Remera ho mu murenge wa Ruheru mu karere ka Nyaruguru, ukurikiranweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.