Ntucikwe n’Ikiganiro ‘EdTech Monday’ kigaruka ku guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga

Umuryango Mastercard Foundation ku bufatanye n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber), bakomeje imikoranire igamije guteza imbere imyigishirize ishingiye ku ikoranabuhanga mu Rwanda.

Ni muri urwo rwego babateguriye ikiganiro ‘EdTech Monday’ kiba buri wa mbere wa nyuma w’Ukwezi kigatambuka kuri KT Radio no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00).

Ikiganiro cyo muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024 kiribanda ku nsanganyamatsiko igira iti “Guteza imbere uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.”

Iyi ni ingingo y’ingenzi ikwiye kwitabwaho mu burezi kugira ngo hatigira n’umwe ubuzwa amahirwe yo kugerwaho n’uburezi, yaba afite ubumuga cyangwa atabufite, buri wese akabona ikoranabuhanga rimunogeye akenera mu burezi.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye yo muri 2020 igaragaza ko ababarirwa muri 15% by’abatuye Isi bafite ubumuga bugiye butandukanye, iyi ikaba imwe mu mpamvu zigaragaza ko gahunda y’uburezi kuri bose ikenewe cyane.

U Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, ariko haracyari icyuho cyane cyane mu bikoresho by’ikoranabuhanga.

Raporo yakozwe na Minisiteri y’Uburezi mu 2021 igaragaza ko amashuri angana na 10% mu Rwanda, ari yo afite ibikoresho bikenerwa mu gufasha abanyeshuri bafite ubumuga. Ibi bivuze ko kugira ngo buri munyeshuri wese ahabwe uburezi bukwiye, amashuri menshi akeneye bene ibyo bikoresho ndetse n’imfashanyigisho zorohereza abafite ubumuga mu myigire.

Kuba ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga bidahari bituma abanyeshuri bafite ubumuga batagendana n’abandi mu myigire, bikababuza amahirwe mu myigire, kandi na bo ntibatange umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu nk’uko babyifuza. Mu gukemura iki kibazo, hakenewe guhuza imbaraga hagati ya Guverinoma, abikorera n’imiryango itari iya Leta, mu gukora no gukwirakwiza ibyo bikoresho nkenerwa mu burezi bushingiye ku ikoranabuhanga kandi budaheza.

Ikindi kandi, porogaramu zongera ubumenyi n’ubushobozi zitegurwa n’abashinzwe uburezi ndetse n’abafata ibyemezo zikwiye kwibanda ku kumvikanisha akamaro ko guteza imbere uburezi kuri bose n’ikoranabuhanga rinogeye buri wese.

Ikiganiro cyo kuri uyu wa Mbere tariki 29 Nyakanga 2024 kiragaruka ku mbogamizi zikiri mu burezi bwifashisha ikoranabuhanga. Kiragaruka kandi ku buryo Leta, abikorera, n’imiryango idaharanira inyungu bashobora gufatanya mu guteza imbere uburezi bwifashisha ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka