Muhanga: Abana basaga ibihumbi 18 bagiye kwitabwaho mu burezi budaheza

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko bufatanyije n’Umuryango Mpuzamahanga uteza imbere imikurire iboneye y’umwana na serivisi zidaheza (Humanity& Inclusion), bagiye kwita ku basaga ibihumbi 18 mu buryo budaheza mu mashuri mu gihe cy’imyaka itanu.

Abakozi ba Humanity & Inclusion bagiye gukorera mu Karere ka Muhanga imyaka itanu
Abakozi ba Humanity & Inclusion bagiye gukorera mu Karere ka Muhanga imyaka itanu

Abo bana bagiye kwitabwaho nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibigo bimwe na bimwe by’amashuri bitakira abana bafite ubumuga kubera kubura ibikoresho byo kubitaho, kuba hari ibigo nderabuzima n’ibitaro na byo bidafite ibikoresho bihagije, bikaba byaratumaga abana bavuka ariko ntibabone ubufasha bwihuse bugendanye n’ubumuga bavukanye.

Byagaragaye kandi ko ababyeyi bafite abana bavukanye ubumuga bakunze kubura ubushobozi bwo kubitaho, by’umwihariko kubajyana mu ishuri, bigatuma abana bakorerwa ihohoterwa kuko bavutswa uburenganzira bwo kwiga.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mugabo Gilbert, avuga ko gahunda y’uburezi budaheza yari ikunze kwitabwaho n’Akarere ariko kuba kabonye inyunganizi y’umufatanyabikorwa, bizarushaho guteza imbere uburezi by’umwihariko ubw’abana bafite ubumuga.

Mugabo avuga ko inkunga babonye izatuma abana bafite ubumuga bitabwaho mu marerero
Mugabo avuga ko inkunga babonye izatuma abana bafite ubumuga bitabwaho mu marerero

Avuga ko buri gihe ubushobozi buhora ari buke ugereranyije n’ibibazo biba bikeneye gukemurwa, ku buryo bitari byoroheye Akarere kubona ibikoresho by’uburezi budaheza ku marerero asaga 600 gafite, cyane ko n’ababyeyi bari bataragira imyumvire yo kugura ibikoresho by’amarerero y’abana.

Yagize ati “Hari Igihe wasabaga umubyeyi ngo azane umusanzu mugure ibikoresho ntabyumve kuko ntabyo azi nta n’aho yabibonye. Ibi bikoresho bigiye gutangwa mu marerero bigiye gutuma ababyeyi barushaho kumva uruhare rwabo mu kwita ku bana babo”.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umuryango (Humaty& Inclusion), Bankundiye Gisele, avuga ko muri rusange bazita ku bana bafite ubumuga babarirwa muri 300, ababyeyi basaga ibihumbi bitanu, n’abana basaga ibihumbi 18 biga mu mashuri abanza.

Bankundiye avuga ko bagiye kwita ku bigo by'amashri bitakiraga abana bose
Bankundiye avuga ko bagiye kwita ku bigo by’amashri bitakiraga abana bose

Avuga ko bazanakorana n’ibigo nderabuzima n’ibitaro kugira ngo bahere kare bita ku buzima bw’umwana kuva agisamwa kugeza afite imyaka itanu, kuko ari aho umwana ufite ubumuga ahurira n’ibibazo bikomeye binatuma atabasha kujya mu ishuri iyo amaze gukura.

Agira ati “Hari ubumenyi budahagije tuzafasha abantu kugira harimo no gufasha ibigo by’amashuri bitakira abana bose, tubereke uko bakwita no ku bafite ubumuga, nta gikuba cyacitse ariko tuzanye imbaraga mu zindi”.

Uyu mushinga uzakorera mu mirenge itanu mu Karere ka Muhanga ya Kabacuzi, Rongi, Kiyumba Nyabinoni na Kibangu, mu marerero 10 ni ukuvuga abiri abiri muri buri murenge, ibigo nderabuzima bitanu n’ibitaro by’Akarere bya Nyabikenke.

Abakozi bashinzwe uburezi n'ubuzima baganiriye ku mikoranire y'umushinga w'uburezi budaheza
Abakozi bashinzwe uburezi n’ubuzima baganiriye ku mikoranire y’umushinga w’uburezi budaheza

Bazibanda kandi ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, ku buzima bwo mu mutwe, ubugororangingo ku bana bafite ubumuga, uburezi budaheza, no kurinda ihohoterwa rikorerwa abana.

Ku kijyanye n’abana no kuba umushinga uzita ku bana bafite hagati y’imyaka 0-12, kandi hari abafite ubumuga biga mu mashuri abanza bayirengeje, ubuyobozi buvuga ko ku bushobozi buzaboneka na bo bazafashwa.

Hari ibikoresho by'abana bafite ubumuga bazajya bigiraho bitabaga biri ku mashuri
Hari ibikoresho by’abana bafite ubumuga bazajya bigiraho bitabaga biri ku mashuri
Ibikoresho by'umuziki n'ibifasha abana bafite ubumuga bizashyikirizwa amarerero kugira ngo n'abandi bajye baza kubireberaho
Ibikoresho by’umuziki n’ibifasha abana bafite ubumuga bizashyikirizwa amarerero kugira ngo n’abandi bajye baza kubireberaho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka