Kaminuza ya ICK, isoko rikomeye mu Mujyi wa Muhanga
Ishuri Rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK) ryagaragaje uburyo ibikorwa byaryo bigira uruhare mw’iterambere ry’akarere ka Muhanga cyane cyane mu bucuruzi.
Mu kiganiro cya KT Radio cyatambutse kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata i Muhanga, Alexandre Twizerumukiza umwarimu muri ICK akaba n’umukozi mu biro by’Umuyobozi wa Kaminuza avuga ko kuba Abanyeshuri bajya kwiga muri ICK byongera ubufatanye mu ishoramari kuko bakenera ibyo kurya ndetse n’amacumbi n’ibindi bintu bibafasha mu buzima bwa buri munsi.
Agira ati “ Kaminuza igira inshingano eshatu z’ingenzi iya mbere ni ukwigisha, iya kabiri ni ugukora ubushakashatsi, iya gatatu ni ukugira uruhare mu iterambere ry’aho ikorera”.
Twizerumukiza avuga ko ubu Kaminuza ya ICK ifite abanyeshuri basaga 7000 kandi bose bacumbitse bakanahaha i Muhanga.
Ati“Iyo urebye serivisi zavutse nyuma y’aho Kaminuza ya ICK itangiriye ni nyinshi cyane kuko abenshi mu bikorera bahanze imirimo bagendeye ku byo abanyeshuri bakenera”.
Ikindi, iyi Kaminuza ngo yorohereza umunyeshuri wese ushaka kuhiga uburyo bwo kwishyuramo amafaranga y’ishuri.
Iyi Kaminuza ifitanye ubufatanye n’ikigo cya ‘Chancen International Rwanda’ cyishyurira abanyeshuri basaga 1200 bava mu miryango ifite amikoro make, nabo bakazishyura babonye akazi nyuma yo kurangiza kwiga.
Joshua Kwihangana umukozi muri ICK nawe wari bitabiriye iki kiganiro yavuze ko ICK ikora n’ibindi bikorwa bitandukanye birimo kuremera abatishoboye ndetse no kwifatanya n’abandi mu bikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati“Hari ubwo tugabira bamwe mu barokotse cyangwa tukaremera utishoboye.”
Kwihangana avuga ko mu byo baha abanyeshuri haba harimo no kubatoza kwegera Imana aho buri wa Gatatu bajya gusengera hamwe kugira ngo kwizera Imana no kuyubaha nabyo bibe mu ndangagaciro zibaranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|