Hasohotse igitabo cy’imikino 21 y’abana kizasomwa ku buntu
Umuryango witwa ‘Kina Rwanda’ ukangurira ababyeyi n’abarezi gukina n’abana, wasohoye igitabo kirimo imikino 21 abana n’ababyeyi bazajya basoma ku buntu, bagisanze mu masomero yose mu Gihugu.
![Iki gitabo kirimo imikino 21 y'abana Iki gitabo kirimo imikino 21 y'abana](IMG/jpg/igitabo_1-3.jpg)
Umuyobozi w’uwo muryango, Malik Shaffy Lizinde avuga ko umuntu uzasoma icyo gitabo cyitwa Dukine, azaba yungutse uburyo bumufasha guha umwanya abana aho kwihugiraho.
Ati "Harimo imikino itandukanye nko gusimbuka, kwihisha, uwo bitaga ’ngiye gushoza intambara’, ni agatabo kabonwa ku buntu, kazaba kari ku masomero 81 yo mu Gihugu n’ahandi hatandukanye, mu cyaro bazadukura mu masomero y’uturere."
Malik avuga ko ku ikubitiro bazasohora kopi 1000 z’utwo dutabo, ndetse badushyire ku mbuga za murandasi zitandukanye, harimo urwa Kina Rwanda, urw’Isomero rusange (Kigali Public Library) n’ahandi.
![Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Lizinde ashyikiriza uwa Kigali Public Library, Tessy Rusera igitabo gikubiyemo imikino y'abana Umuyobozi wa Kina Rwanda, Malik Lizinde ashyikiriza uwa Kigali Public Library, Tessy Rusera igitabo gikubiyemo imikino y'abana](IMG/jpg/igitabo_2-4.jpg)
Umubyeyi witwa Caissy Christine Nakure, avuga ko impamvu hari ibibazo byinshi by’ubuzima bwo mu mutwe no kutumvira kw’abana, ngo biterwa n’uko mu gihe bakiri bato baba batahawe umwanya uhagije wo gukina no kuganirizwa n’ababyeyi.
Nakure avuga ko ibyinshi umwana amenya mu buzima bwe abikura ku mubyeyi, kandi kugira ngo abyumve neza binyura mu gukina na we.
Nakure ati "Ni ngombwa ko umubyeyi akina n’umwana kuko ni ho umwana yigira, abana si nk’abantu bakuru bo bumvira mu mikino. Hari byinshi numvana umwana wanjye byaba ibikoresho, ibyo gukora n’ibindi, nkumva ni njye yabyigiyeho."
Nakure avuga ko gukina n’umwana bituma umubyeyi ashyikirana na we, akamwisangaho akamugira inshuti.
![](IMG/jpg/igitabo_3-4.jpg)
Umuyobozi w’Isomero Rusange rya Kigali, Tessy Rusera, ahamagarira abana (babifashijwemo n’ababyeyi) kwitabira gusoma ibitabo byabagenewe birenga 5000 biri muri iryo somero, birimo n’icyahazanywe cya Kina Rwanda.
Rusera ati "Gusoma no kubara ni ishingiro ry’ubumenyi ku bana, kuba dushyigikira gahunda za Leta duteza imbere umuco wo gusoma no kwandika, akamaro kacu kaba kumvikana."
Yongeraho ko Isomero Rusange rya Kigali ryirirwa rifunguye buri munsi kuva ku wa Mbere kugera ku Cyumweru, ritegereje abana n’abakuru baza kuhicara bagasoma ku buntu ibitabo by’ingeri zitandukanye, byanditswe mu ndimi zinyuranye.
![Mu Isomero Rusange rya Kigali hari ibitabo birenga 5000 abana bashobora kujya gusomerayo ku buntu cyangwa bakabitira bakabisomera mu rugo Mu Isomero Rusange rya Kigali hari ibitabo birenga 5000 abana bashobora kujya gusomerayo ku buntu cyangwa bakabitira bakabisomera mu rugo](IMG/jpg/igitabo_4.jpg)
Ohereza igitekerezo
|