Hari abanyeshuri ba Kaminuza batekeshwa icyayi aho gukora stage basabye
Inama Nkuru y’Amashuri Makuru (HEC) iramagana ikoreshwa rya bamwe mu banyeshuri bimenyereza umwuga (Stage) ibyo batagenewe gukora.
HEC ivuga ko hari uburangare bwa za kaminuza n’amashuri makuru, bohereza abanyeshuri mu bigo kwimenyereza umwuga w’ibyo biga, ariko bagerayo bagakoreshwa ibindi aho gukora icyabajyanye.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Emmanuel Muvunyi yabitangaje mu gikorwa cyo gutanga impamyabushobozi ku barangije kwiga muri Kaminuza y’Abadivantisti b’Umunsi wa karindwi yo muri Afurika yo hagati (AUCA).
Abagera kuri 659 barangije muri iyi Kaminuza muri 2018, biyongereye ku bihumbi by’abatagira imirimo barangije muri za kaminuza n’amashuri makuru bitandukanye byo mu Rwanda.
Muvunyi avuga ko imwe mu mbogamizi zituma abantu batabasha guhatana ku isoko ry’umurimo uko bikwiriye, ihera ku buryo bizemo cyangwa bimenyerejemo umwuga w’ibyo biga.
Ati ”Hari aho batubwira ko abanyeshuri bamwe iyo bagiye kwimenyereza umwuga w’ibyo, biga ari bo batumwa guteka icyayi, gufotora n’ibindi aho gukora icyabajyanye”.
Uyu Muyobozi wa HEC asaba abarimu ba za kaminuza n’amashuri makuru, gukurikirana ko umunyeshuri akoreshwa muri “stage” icyamujyanye, kandi ko ‘stage’ igomba gutangira gukorwa umunyeshuri akiri mu mwaka wa kabiri kugeza arangije kwiga mu mwaka wa kane.
Kaminuza ya AUCA ivuga ko abayigamo bafatiwe ingamba zo kwiga amasaha yose bategekwa na HEC no guharanira kutazabura imirimo bakora barangije kwiga.
Umuyobozi wa AUCA, Ruterahagusha Rogers, agira ati ”Abashinzwe ikoranabuhanga ry’ibigo bitandukanye muri iki gihugu baturuka muri kaminuza yacu, hafi ya bose barangiza kwiga baramaze kubona akazi”.
Jonas Tuyisenge urangije kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri AUCA, avuga ko ibyo yize byamufashije kuvumbura ko ibigo bitandukanye bitaramenya gucunga no gukoresha umutungo wabyo kugira ngo byunguke kurushaho.
Tuyisenge avuga ko mu bimubabaza harimo uburyo amarestora, amahoteli no mu ngo zimwe na zimwe abantu basigaza amafunguro bakayamena mu ngarani.
Ati ”Nyamara umuntu yajya yiyarurira ibyo kurya ashoboye, kugira ngo ibisigara bitamenwa ahubwo bihabwe abandi. Niba binasigaye, reka abihangira imirimo bashake uburyo bihabwa amatungo, bikorwamo ibicanwa n’ibindi”.
Kaminuza y’Abadivantisti b’Umunsi wa Karindwi yo muri Afurika yo hagati yatangirijwe ahitwa i Mudende mu karere ka Rulindo muri 1984, yimukira i Kigali mu 1997.
Ohereza igitekerezo
|
biratangaje comme university student
I Mudende aho AUCA yatangiriye ni i Rulindo cg ni i Rubavu? Njye nziko yatangiriye i Mudende ya Rubavu atari i Rulindo.murakoze
Mudende ni Rubavu ntabwo ari Rulindo;