EdTechMondays iratugezaho uko amakuru y’ikoranabuhanga afasha uburezi bw’u Rwanda
Ikiganiro #EdTechMondays kigamije guteza imbere ikoranabuhanga mu burezi, cyo ku wa Mbere tariki 27 Mata kizibanda ku buryo amakuru ajyanye n’ikorenabuhanga aboneka, afasha Guverinoma mu gufata ibyemezo bijyanye na politiki z’uburezi ku nzego zitandukanye.
Hazaganirwa kandi ku mbogamizi zaba zihari zikomeye zituma amakuru ahari adakoreshwa ku gihe mu gufata ibyemezo, n’icyo Leta irimo ikora kugira ngo izikemure. Ikindi ni ukureba uko u Rwanda rukomeza kunoza imicungire n’imikoranire myiza y’amasoko y’amakuru mu burezi.
Ibindi bizaganirwaho muri icyo kiganiro, harimo uko ibisubizo by’ikoranabuhanga byategurwa ku buryo bitanga amakuru afatika afasha abafata ibyemezo. Hari kandi kuganira ku mahirwe ahari yo gukoresha amakuru ku gihe mu kuzamura ireme ry’uburezi ku rwego rw’igihugu.
Mu bazaba bari mu Kiganiro, harimo umwarimu uzavuga uko amakuru akoreshwa ku rwego rw’ishuri mu gufasha imyigishirize n’imyigire. Azagaragaza imbogamizi abarimu bahura nazo mu gukusanya no gusobanukirwa amakuru. Hanyuma anasobanure uko abarimu bafashwa kurushaho kugira uruhare mu burezi bushingiye ku makuru.
Ikiganiro #EdTechMondays gikorwa ku bufatanye n’umuryango Mastercard Foundation hamwe n’Urwego rushinzwe Ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera (Rwanda ICT Chamber). kizatambuka mu Kinyarwanda kuri KT Radio saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugeza saa moya (18h00-19h00), ndetse no ku muyoboro wa YouTube wa Kigali Today.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|