Amafoto: Uko abanyeshuri bongeye gusubira ku mashuri nyuma y’amezi arindwi bari mu rugo

Kuri uyu wa Kane tariki 29 Ukwakira 2020, bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri batangiye gusubira ku mashuri, nyuma y’amezi arindwi bari mu ngo kubera icyorezo cya Covid-19.

Abanyeshuri bazahagurukira kuri Stade ya ULK ku Gisozi
Abanyeshuri bazahagurukira kuri Stade ya ULK ku Gisozi

Abanyeshuri bagomba gutangira amashuri ku wa Mbere tariki ya 02 Ugushyingo 2020, ni abiga mu mwaka wa gatatu, uwa gatanu n’uwa gatandatu y’amashuri yisumbuye, hamwe n’abiga mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashuri abanza.

Hazatangira kandi abo mu mashuri y’ubumenyi ngiro bari mu mwaka wa gatatu n’uwa gatanu ndetse n’abo mu y’inderabarezi bo mu mwaka wa mbere n’uwa gatatu.

Kuri uyu wa Kane, hatangiye gusubira ku mashuri abiga mu bigo by’amashuri biri mu Ntara y’Amajyepfo, mu Turere twa Huye, Muhanga na Gisagara, abiga mu Ntara y’Uburengerazuba, mu Turere twa Rutsiro na Karongi, hamwe n’abiga mu Mujyi wa Kigali.

Bageraga kuri Sitade bakabanza gupimwa umuriro
Bageraga kuri Sitade bakabanza gupimwa umuriro

Ari abava mu Ntara baza kwiga i Kigali ndetse n’abo muri Kigali bajya kwiga mu Ntara, bose bahurira kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, bakabanza gupimwa umuriro.

Gusubira ku mashuri bizakomeza ku wa gatanu, aho biteganyijwe ko hazagenda abiga mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe n’abiga mu Turere twa Rusizi na Nyamasheke mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku wa gatandatu tariki ya 31 Ukwakira 2020, hazagenda abiga mu Turere twa Kamonyi, Nyanza na Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo, hamwe n’abiga mu Turere twa Ngororero, Rubavu na Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Ku Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo 2020, hazagenda abiga mu Ntara y’Amajyaruguru n’Uburasirazuba.

Reba mu mafoto uko icyiciro cya mbere basubiye ku ishuri:

Gukaraba intoki ni ngombwa
Gukaraba intoki ni ngombwa
Bose bahagurukiraga kuri Sitade ya Nyamirambo
Bose bahagurukiraga kuri Sitade ya Nyamirambo
Kompanyi zitwara abagenzi zari zohereje abakozi kuri Sitade mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona amatike
Kompanyi zitwara abagenzi zari zohereje abakozi kuri Sitade mu rwego rwo gufasha abanyeshuri kubona amatike
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka