Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu gufasha abana kumenyera ikoranabuhanga

Abafite ibigo bifasha gukoresha ikoranabuhanga mu burezi, barasaba ababyeyi kugira uruhare mu kumenyereza abana babo ikoranabuhanga, n’iyo ubushobozi bwabo bwaba bukeya kuko ikoranabuhanga ryose rifite icyo ryongerera umwana bitewe n’ibyo yiga.

Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu gufasha abana kumenyera ikoranabuhanga
Ababyeyi barasabwa kugira uruhare mu gufasha abana kumenyera ikoranabuhanga

Babitangarije mu kiganiro EdTech Monday cya MasterCard Foundation cyatambutse kuri KT Radio kuwa 30 Nzeri 2024, aho abatumirwa bagaragaje ibyiza byo kuba umubyeyi ku bushobozi afite ashobora gufasha umwana gushaka amasomo no kwigira ku ikoranabuhanga riboneka mu miryango yabo.

Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko mu Rwanda nibura abafite za telefone ngendenwa bari hejuru ya 80%, kandi ko zitunzwe ahanini n’abantu bakuru, bafite abana ku buryo bakwiye kuzifashisha bereka abana ibijyanye n’integanyanyigisho ku mashuri, ku buryo bashobora kurangiza amashuri bashobora kwakirwa ku isoko ry’umurimo.

Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko abafatanyabikorwa mu burezi bwifashishije ikoranabuhanga bahari, kandi ko ibyo bakora bituma abana babyiruka bakunze ikoranabuhanga haba mu guhanga udushya cyangwa kwigira kuri bagenzi babo.

Abafite ibigo by'ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko abafatanyabikorwa mu burezi bwifashishije ikoranabuhanga bahari
Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko abafatanyabikorwa mu burezi bwifashishije ikoranabuhanga bahari

Bimwe mi bikenewe n’abana kuri za telefone na za mudasobwa, harimo imikino ishushanyije ivuga cyangwa y’amashusho ishobora gufasha abana kumva neza no gusubiramo ibyo bize ku ishuri, integanyanyigisho zirimo n’ibitabo mu majwi n’amashusho, kandi ko hari abafite interineti usanga bayipfusha ubusa aho kuyiha abana ngo bayibyaze umusaruro.

Umuyobozi wungirije washinze ikigo gifasha abana kwigira kuri video ntoya zishushanyije, Catherine Uwimana, avuga ko ahereye ku rugero rwo kwigisha gusoma, binyuze mu bana bahawe umwanya wo kuvugira kuri za radiyo z’abaturage, byatumye ababyeyi bakunda kumva amajwi y’abana babo, bityo babashyigikira kujya bumva radiyo abandi basoma ibitabo.

Umuyobozi wungirije washinze ikigo gifasha abana kwigira kuri video ntoya zishushanyije, Catherine Uwimana
Umuyobozi wungirije washinze ikigo gifasha abana kwigira kuri video ntoya zishushanyije, Catherine Uwimana

Agira ati, “Abana n’ababyeyi bishyize hamwe bakomeza kumva ibiganiro kugeza ubwo bumva bajya bohererezanya amajwi y’uko abana babo basoma ibitabo, ibyo byatumye abana bamenya gusoma, kandi ababyeyi babiheraho bafasha abana babo kumenya neza gusoma kugira ngo umubyeyi yirate uko umwana we asoma neza kuri radiyo”.

Agaragaza ko ibikoresho by’ikoranabuhanga bigaragara mu miryango nka telefone na televiziyo cyangwa za mudasobwa bikoreshejwe neza, byafasha abana kumenyera ikoranabuhanga, n’ubwo usanga ahanini bitunzwe n’abantu bakuze, nabo badasobanukiwe cyane iby’ikoranabuhanga, ibyo bikaba bisaba ko n’ababyeyi bajyana n’ibigezweho mu ikoranabuhanga kugira ngo babashe gufasha abo bana.

Agira ati, “Igihe ikigo kitagira ibyumba bya Labaratwari, abafite ibikoresho by’ikoranabuhanga bashobora kubyifashisha ababyeyi bareba ibikenewe ku mwana, ari naho hakenewe ngo abakora integanyanyigisho bamenye ibyo ababyeyi n’abana bakeneye ngo bige neza”.

Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi kandi basanga na mwarimu afite uruhare mu gufasha umwana kumenyera no gukoresha ikoranabuhanga, kuko byoroshye kurenza uko abantu babitekereza, cyane iyo uwigisha azi kureba buri munyeshuri icyo akeneye kumenya n’icyakorwa ngo akimenye.

Iraguha Bonheur washinze akaba anayobora ikigo cy'ikoranabuhanga
Iraguha Bonheur washinze akaba anayobora ikigo cy’ikoranabuhanga

Iraguha Bonheur washinze akaba anayobora ikigo cy’ikoranabuhanga, avuga ko nko mu bijyanye n’ubwenge bukorano bukenewe uyu munsi, byaba byiza habayeho amatsinda y’ikoranabuhanga ku bigo by’amashuri (Clubs), ku buryo abanyeshuri bafatanyiriza hamwe gukorera hamwe ngo bagire icyo bagereho.

Agira ati, “Hari igihe usanga umwana umwe mu ishuiri afite igikoresho cyangwa umwe hari ibyo ashoboye bitandukanye n’ibya mugenzi we, habayeho gufatanyiriza hamwe n’abarimu bakoroherwa no kwigisha ikoranabuhanga”.

Ku bijyanye no kuba ababyeyi bakunze kugira ikibazo mu gutoza abana b’abakobwa ikoranabuhanga, Catherine washinze ikigo cy’ikoranabuhanga avuga ko, nk’aho yize yiboneye ko hari abakobwa baryize bashoboye kandi ubu babayeho bakora ibifatika, ku buryo ntawe ukwiye guheza umukobwa ku ikoranabuhanga.

Catherine washinze ikigo cy'ikoranabuhanga avuga ko, nk'aho yize yiboneye ko hari abakobwa baryize bashoboye
Catherine washinze ikigo cy’ikoranabuhanga avuga ko, nk’aho yize yiboneye ko hari abakobwa baryize bashoboye

Agira ati, “Hari igihe usanga umwana w’umuhungu ari mu mikino kuri telefone umubyeyi ntakome, umukobwa yayikoraho bakamwiyama, nyamara boshoboye kimwe, ababyeyi babareke abana bose bisanzure bahitemo ibyo bashoboye ahubwo ababyeyi babaherekeze”.

Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu burezi bagaragaza ko inyungu ziri ku mubyeyi mu gufasha umwana gukoresha ikoranabuhanga, zirimo kumufasha guhanga udushya tuzamufasha mu ruhando rw’abandi bakoresha ikoranabuhanga, no kwishakira inzira ku isoko ry’umurimo bidasabye ubundi burambe mu kazi.

Kurikira byinshi muri iyi video

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka