Amajyepfo: Abanyeshuri n’abarimu b’imyuga barasaba uruhare rw’ababyeyi mu kwihangira imirimo
Abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyi ngiro mu bigo by’amshuri y’Abangirikani muri Diyosezi ya Shyogwe, barasaba ko hashyirwaho uburyo uruhare rw’ababyeyi rwigaragaza kugira ngo abarangiza mu myuga babashe kwihangira imirimo.
Byatangarijwe mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cy’uburezi mu bigo by’amashuri mu Itorero Angilikani Diyosezi ya Shyogwe mu Ntara y’Amajyepfo, aho abanyeshuri bagaragaje ko bakura ubumenyi buhagije mu mashuri, ariko bagera mu miryango bugashyirwa hasi kuko basanze ababyeyi batariteguye kubashakira igishoro baheraho biteza imbere.
Abanyeshuri barangiza mu myuga n’ubumenyi ngiro bakunze kugaragaza ko batangira kubona akazi bakiri ku ntebe y’ishuri, ibyo bikanemezwa n’ibigo bigaho uhereye no ku byo bakora ku mashuri yabo bikagurishwa.
Abakunze guhita babona imirimo ni nk’abakanishi, abiga iby’amashanyarazi, ubwubatsi, gusudira, gutunganya imisatsi n’ubwiza, abiga guteka n’abiga kudoda, mbese muri rusange abiga umwuga benshi batangira gukora ku ifaranga bakiri mu imenyerezamwuga.
Irumva Benitha wiga ubudozi muri Vunga TSS mu Karere ka Ruhango avuga ko bamaze kumeya byinshi byerekeye ubudozi, birimo kudoda no guhindura imyenda amabara, ndetse bakiga no kumurika imideri hagamijwe guhanga udushya no guhaza ibyishimo by’abakiriya.
Agira ati, “Umunyeshuri arangiza ntakintu afite, aba ahanze amaso ababyeyi be, baramutse bamuhaye igishoro byarushaho kuba byiza, imashini zirahenda, umwana aba akeneye ubufasha bujyanye n’ubushobozi bw’iwabo agatangira gukora”.
Umutoniwase Nadine wiga ubudozi, avuga ko amaze kumenya kwidodera amashati, amapantaro n’ibikapu byo gutwaramo ibikoresho, avuga ko umusanzu akeneye ku babyeyi ari ukumufasha kumenyekanisha ibyo adoda kandi bakamwongerera ubushobozi, kugira ngo abone ibikoresho bihagije.
Agira ati, “Twebwe tudoda imyenda idakunze kuboneka hanze, n’isanzwe tukayongerera agaciro, mama wanjye yanshinshikarije guhanga udushya ku buryo umukiriya anyurwa, bidasabye kujya kureba inzobere, kudufasha rero ni ingenzi cyane”.
Pasiteri Felicien Niyomugaba uyobora ishuri rya Shyogwe TSS ryigisha ubwubatsi, avuga ko imyumvire y’ababyeyi, yatumye bakeka ko uruhare rw’abana mu kwiga imyuga ari rwo ruzatuma babona akazi, aho kuba ababyeyi ari bo bakwiye kwitegura abana barangije kwiga imyuga kugira ngo babafashe kwihangira imirimo.
Agira ati, “Nk’uko umuhinzi ategura umurima, agashaka imbuto, n’umubyeyi akwiye kwitegura umwana igihe yagiye kwiga imyuga, ababyeyi bategure ibikoresho kugira ngo umwana abone iby’ibanze akeneye igihe arangije kwiga kuko mu minsi mike nawe aba azabyiyongerera”.
Umushumba w’Itorero Angilikani mu Rwanda Diyosezi ya Shyogwe Kalimba Jered avuga avuga ko kwigisha abana bazagirira akamaro Igihugu, ari ukubatoza no kubigisha neza uhereye mu mashuri abanza kuko ari bwo bazamukana ubushobozi bwo kuziga kugeza muri Kaminuza, bakazavamo abahanga bakenewe mu muryango Nyarwanda.
Avuga ko ibyo byakorwa ababyeyi bita ku bana babo, babatoza imico myiza yo kwanga ibyaha no kwirinda ibishuko, kuko umwana muto wishoye mu bishuko ahora abirarikiye bigatuma atiga neza.
Naho ku bijyanye no kubaremera ubushobozi, Musenyeri Kalimba avuga ko bagiye kurushaho kunoza ibiganiro hagati y’ababyeyi n’abana, ndetse n’abarezi kurebera hamwe ibikenerwa ngo nyuma yo kurangiza amashuri abanyeshuri babone ibyo baheraho bihangira imirimo.
Agira ati, “Nibyo koko turi kujya no mu mashuri y’uburezi bw’imyuga n’ubumenyi ngiro bisaba ibikoresho ariko tugenda tubibona, ugeze nko ku Ihanika uhasanga ishuri ryujuje ibyangombwa byose, ababyeyi rero turabasaba gufasha abana babo barangiza amasomo, kuko twe ubumenyi tuba twabutanze, n’abana babufite, igisigaye ari ukujya ku isoko ry’umurimo nicyo tugiye kujya dushishikariza n’ababyeyi”.
Mu rwego rwo gushyigikira uburezi mu bigo by’amashuri mu Itorero Angilikani muri Diyosezi ya Shyogwe, abanyeshuri bahize abandi mu bihangano bitandukanye bahawe ibihembo, harimo n’abiga imyuga bagaragaje ibyo bamaze kugeraho, bibategura kuzavamo abakozi biteje imbere.
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose, Ababyeyi bakwiye kugira imyumvire myiza yo guteganyiriza abana babo kubona ibikoresh byibanze kugirango babone uko bashyira mubikorwa ibyo bize