Umunyeshuri wa mbere mu basoje amashuri abanza yabaye uwa Wisdom School

Umunyeshuri w’umuhungu witwa Humura Elvin w’imyaka 11 y’amavuko, ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu kizamini cya Leta gisoza amashuri abanza akaba ahembwe mudasobwa igendanwa yo mu bwoko bwa Positivo.

Humura Elvin wigaga muri Wisdom School ni we wabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza
Humura Elvin wigaga muri Wisdom School ni we wabaye uwa mbere mu barangije amashuri abanza

Minisiteri y’Uburezi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 30 Ukuboza 2019 nibwo yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza(PLE), icyiciro rusange(O’Level), nabarangije mu mashuri y’Inderabarezi (TTC).

Elvin Humura wigaga kuri Wisdom School i Musanze ni we wabaye uwa mbere ku rwego rw’Igihugu mu barangije amashuri abanza, akurikirwa na Niyubahwe Uwacu Annick wigaga ku kigo cya Nyamata Bright Academy mu Karere ka Bugesera.

Ku mwanya wa gatatu haje Mutayomba Beza Vanessa wo muri Kigali Parents’ School mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Uru ni urutonde rw’abanyeshuri 10 ba mbere mu gihugu barangiye amashuri abanza:

Mu cyiciro rusange, umunyeshuri witwa Mucyo Salvi wigaga kuri Ecole de Sciences de Byimana giherereye mu Karere ka Ruhango, ni we wabaye uwa mbere mu gihugu.

Yakurikiwe na Gashugi Muhimpundu Adeline wo muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu Karere ka Nyarugenge muri Kigali.

Mucyo Salvi wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange ari kumwe n'umubyeyi we
Mucyo Salvi wabaye uwa mbere mu cyiciro rusange ari kumwe n’umubyeyi we

Uwimbabazi Alliance wigaga muri FAWE Girls School mu Karere ka Gasabo yabaye mu Mujyi wa Kigali yabaye uwa gatatu, nk’uko bigaragara kuri uru rutonde rw’abanyeshuri icumi ba mbere mu barangije icyiciro rusange (O’Level).

Humura Elvin yavuze ko kugira ngo abe uwa mbere yabitewe no kugira umuhate.

Ati "Nashyizemo umuhate niga cyane kuko numvaga ngomba kuza mu bana 10 ba mbere. Abarimu na bo ndabashimira cyane kuko baramfashije ndetse na mama wanyibutsaga buri gihe gukora umukoro bampaye ku ishuri, kandi yanamfashaga kumva Igifaransa".

Umubyeyi w’uwo mwana, Mukayuhi Lea, yishimiye kuba umwana we yabaye uwa mbere batabitekerezaga.

Humura Elvin yaherekejwe n'umubyeyi we ubwo yazaga gufata igihembo
Humura Elvin yaherekejwe n’umubyeyi we ubwo yazaga gufata igihembo

Ati "Nta bintu byinshi twakoze bidasanzwe gusa namugiraga inama murinda kurangara. Ibi byadutunguye cyane tukaba dushima Imana yabimushoboje".

Uwo mubyeyi yavuze kandi ko azakomeza gukurikirana umwana we ntazasubire inyuma kuko ngo ibikomeye biri imbere.

Kuri iryo shuri rya Wisdom School kandi ni ho havuye umunyeshuri wabaye uwa gatandatu mu gihugu, akaba yitwa Ishimwe Umubyeyi Marie Regine.

Ishimwe Umubyeyi Marie Regine na Humura Elvin bigaga kuri Wisdom School baje mu myanya ya mbere ku rwego rw'Igihugu
Ishimwe Umubyeyi Marie Regine na Humura Elvin bigaga kuri Wisdom School baje mu myanya ya mbere ku rwego rw’Igihugu

Abatsinze bahise banamenyeshwa amashuri bazigaho kuko ubu batangiye kubireba ku rubuga rwa Internet rw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB).

Mu mashuri abanza muri rusange abana biyandikishije ngo bazakore ikizamini bari 286,721, hakaba harakoze 280.456, bihwanye na 97.81%, muri abo abakobwa ni 151,810 naho abahungu bakaba 128,646.

Abakobwa batsinze mu cyiciro cya mbere (Division I) ni 4,902 naho abahungu bakaba ari 5,798.

Aba ni bo baje mu myanya ya mbere mu bize ibyerekeranye n'Inderabarezi (TTC)
Aba ni bo baje mu myanya ya mbere mu bize ibyerekeranye n’Inderabarezi (TTC)
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Kuba uwa mbere cg se kugira amanota ya mbere biterwa n’impamvu nyinshi kandi no kutaba muri icyo kiciro nabyo bigaterwa n’impamvu nyinshi zitandukanye. Nabagiraga inama ngo:" leta,ababyeyi,abarezi cg se abarimu,abanyeshuli,abaturanyi ndetse n’abandi bafatanya-bikorwa basuzume kandi basobanukirwe uruhare rwabo mu myigire ndetse n’imitsindire" kuko niryo pfundo ryo gutsinda cg gutsindwa.Murakoze

Benjamin yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

Ibigo bya leta birimo ikibazo bakomeje gusigara inyuma usibye fawe yonyine koko? Mushyireho agahimbazamusyi kabarimu batsindisha neza murebe ko abandi badashyiraho imbaraga murakoze

Alias yanditse ku itariki ya: 3-01-2020  →  Musubize

No byiza 2

Logan yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

No byiza 2

Logan yanditse ku itariki ya: 6-01-2020  →  Musubize

Aba bana bakoze neza rwose.Gusa aha njye ndagaruka kumpungenge z’uburyo abana nkaba bakurikiranwa. Niba abo bireba bazasoma feedback yanjye, kubwanjye numva abana nk’aba top 10 bakwiye gushyirirwaho ikigo cyabo cyihariye bakiga byitaweho n’igihugu, kuburyo bazavamo ikigo cy’igihugu cy’ubushakashatsi. U Rwanda dufite byinshi twakwitangiramo igihugu. Aya ni amaboko meza n’imbaraga z’u Rwanda rw’ejo. Murakoze

Joseph NYANGABO yanditse ku itariki ya: 1-01-2020  →  Musubize

Kurera si ugushyira abantu bari mu kiciro kimwe cg se kijya kuba kimwe hamwe "ahubwo ni gufasha umuntu kuva kurwego rumwe rw’ubumenyi-ngiro cg se ubumenyi akagera ku Urundi rwego". Ibi bikorwa hifashishijwe integanya nyigisho, imfashanyigisho, insangirabumenyi (aha niho umwana wa mbere afasha abandi bamuri inyuma kwiga kandi nawe akabigiraho kuko ubwenge burakura), n’ibindi. Bityo rero, akaba ariyo mpamvu aba bana babaye aba mbere nabo bakwiye kwigana n’abandi kugira ngo babigireho cg babigishe bityo ireme ry’uburerezi dushaka tubone kurigeraho.

Benjamin yanditse ku itariki ya: 5-01-2020  →  Musubize

MURI ABAGABO MUKOMEREZE AHO

HITAMUNGU JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Uyu mwana ni indashyikirwa rwose ariko nshimiye cyane n’ababyeyi be kuko bamubaye hafi usanga hari ababyeyi bazi ko umuna ari uwamwarimu gusa bakirengagiza uruhare rwabo mu myigire y’abana babo.Felicitation kuri uyu mwana n’abayobozibatanze ibihembo ni abo gushimirwa kuko ibi biembo birya ahantu abandi bityo bakiga bashyizeho umwete bashaka ibyo bihembo bityo umuhigo w’urezi bufite ireme ukiyesa gutyo.Icyifuzo cyanjye muri education y’u Rwanda ni uko basubizaho ya gahunda yahozeho aho umwana yerekwaga inzira we akishakashakira noneho mwalimu agakora evaluation na correction y’ibyo yakoze

HITAMUNGU JEAN DAMASCENE yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

wisdom in wisdom koko! imvugo niyo ngiro pe!

Habiyakare yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Ese kuki kureva amanota ukoresheje internet bitari kwemera?

Munyandinda yanditse ku itariki ya: 30-12-2019  →  Musubize

Rwose kureba amanota ntibikunda , ikibazo ababishinzwe bagikemure

Damour yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Mwiriwe neza gusa nishimiye ko umwaka wamashuri cy uburezi ugiye kujya utangirana numwaka usanzwe nibyiza cyane pe, iki nuko kureba amanota byanze pe noneho kuri smart fone ho ntibikunda

Murakoze cyane

Charles Bizabaturukaho yanditse ku itariki ya: 31-12-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka