U Rwanda rugiye guha inguzanyo abashaka kwiga Siporo mu mahanga
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) kirimo kwakira ubusabe bw’Abanyarwanda bashaka kwiga mu mahanga ku nguzanyo ya Leta, mu masomo arimo na Siporo, azatangirana n’ukwezi kwa Cyenda (Nzeri) 2026. Gusaba iyo nguzanyo birakorwa muri uku kwezi kose kwa Gatanu (guhera tariki 01 Gicurasi 2026 kugeza tariki 31 Gicurasi 2026).
Inguzanyo yo kwiga (Buruse) itangwa hashingiwe ku bumenyi bukenewe cyane ku rwego rw’Igihugu no ku bushobozi buhari bwemejwe mu ngengo y’Imari ya Leta.
Abifuza gusaba inguzanyo itangwa na Leta yo kwiga mu mahanga baragirwa inama yo kubanza kureba ibyiciro by’amasomo n’ubumenyi bikenewe cyane (National Higher Education Priority Fields 2026).
Muri ayo masomo harimo ayerekeranye n’iby’indege, ikoranabuhanga, ubuzima, ubumenyi mu by’ingufu za Nikereyeri (Nuclear Science And Technology), Ibikorwa Remezo (Infrastructure), ndetse na Siporo n’Imyidagaduro (Sport And Leisure).
Urutonde rw’amasomo yemerewe inguzanyo ku bashaka kuyiga, warubona unyuze HANO.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
|
nibyiza kuba urwanda rugiyegutanga imfashanyo kubantu ni byagaciro nomubyaromuzatugereho mudufashe murakoze.
Mwiriwe, Portal yo gusabiraho iyo nguzanyo se niyihe? Ese iyi program irareba n’abarangije S6?
Murakoze