Aba banyeshuri bavuga ko nibura mu gihembwe kimwe, bigishwa n’abarimu barenze batanu ku isomo rimwe. Ibi ngo bigaterwa n’uko ubuyobozi bw’ishuri buhora buhinduranya abarimu kuko abandi baba banze akazi igihe batishyuwe.
Bamwe mu bana twaganiriye bagize bati “iyo urebye bo bishakira amafaranga gusa. None se niba umuyobozi aza akakubwira ngo ntimugire ikibazo muzaza mbahe ishuri mwimukire mu mwaka wa kane, urumva twakwiga dushaka icyi? Kuko uba wizeye ko utazabura ikigo wigaho kandi ESSR ihari. Hano gusa upfa kuba warishyuye amafaranga.”
Ikindi aba banyeshuri bashinja ubuyobozi bw’icyi kigo, ngo nuko bubakuraho amanota y’imyitwarire myiza kandi ntacyo bakoze hagamijwe ngo ntibazagire ahandi bajya kwaka ibigo.
Ibi bibazo abanyeshuri babihuriraho n’abarimu babo. Abarimu bavuga ko umwarimu ukoze ishyano amara kuri icyi kigo amezi atatu gusa. Ibi ngo bigaterwa n’uko nta kontaro bagira ndetse n’abayihawe ngo ibiyikubiyemo ntibijya byubahirizwa.
Aha bagira bati “twe byaraturenze, twibaza niba icyi kigo kigendera ku mategeko ya minisiteri y’uburezi cyangwa niba gifite ayacyo kigenderaho. None se iyo ubona ujya guhembwa ugahembwa ubufaranga bw’intica ntikize wabaza ngo baragukase, ukibaza icyo wakatiwe ukakibura ibyo twabyita iki?”
Aba barimu bavuga ko badahabwa agaciro n’ubuyobozi bw’iri shuri, nk’uko munisiteri y’uburezi ibiteganya. Gusa ngo abagihanyanyaza ni ukubera kubura aho berekeza ubundi nabo bakwigendeye.
Ikindi aba barezi banenga ubuyobozi bw’iri shuri ngo ni ukuntu bwanga ko bajya gufata inguzanyo ku mabanki, ahubwo bakemererwa kugurizwa n’ikigo hiyongereyeho inyungu y’amafaranga 15%.
![Abanyeshuri biga kuri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango bavuga ko babazwa n'amafaranga ababyeyi babataho. Abanyeshuri biga kuri Ecole Secondaire Sainte Trinite Ruhango bavuga ko babazwa n'amafaranga ababyeyi babataho.](IMG/jpg/abanyeshuri_ESSR_ruhango_copy_copy.jpg)
Ibi byose ubuyobozi bw’icyi kigo burabihakana, bukavuga ko nta mwarimu bufitanye ikibazo ndetse ngo n’abanyeshuri bariga neza nta kibazo.
Usengumuremyi Jean Marie Vianney uhagarariye ESSTR, avuga ko ibi byose biterwa n’abantu bashaka guharabika ikigo cye.
Tuvugana ku murongo wa terefone yagize ati “rwose nta kibazo gihari, ahubwo hari abarimu baba batinya ko batazongera kugarurwa mu kazi, bitewe n’imyitwarire mibi baba baragaragarije ubuyobozi bw’ikigo”.
Ubu iki kigo abana basigaye bakita ngo “no one” bishatse kuvuga ngo nta numwe, bitewe nuko nta mwana wiga kuri icyi kigo ujya utsinda ikizamini cya Leta.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ntacyo ubeshye iriya ni business Jmv yiberamo. prive ni nyinshi abanyayo nabo sinzi icyo baba bashaka.
Ikosa si iry’ubuyobozi bw’ikigo ahubwo ni iry’Akarere ka Ruhango na MINEDUC bemerera no one kuba igikora. Ubundi kandi ababyeyi mwoherezayo abana banyu mushaka iki?