Nyagatare: Kubaka amashuri bishobora kurangirana na Nzeri 2020

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko kubaka ibyumba by’amashuri bigeze kuri 55%, ariko bishoboka ko uku kwezi kuzarangira na byo byuzuye.

Minsitiri w'Intebe atangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by'amashuri muri Nyagatare-Tabagwe
Minsitiri w’Intebe atangiza igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri muri Nyagatare-Tabagwe

Icyiciro cya mbere cyo kubaka ibyumba by’amashuri Akarere ka Nyagatare kubatse ibyumba by’amashuri 143, bikaba byaruzuye muri Nyakanga 2020.

Icyiciro cya kabiri cyahise gitangira, aho ibyumba 1,080 byari biteganyijwe byongerewe umubare bigera ku byumba 1,227 bigomba kuba byuzuye mu mpera za Nzeri 2020.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko imirimo yo kubyubaka yatangiye ndetse ubu bageze ku kigero cya 55%.

Ati “Turimo turubaka kandi birihuta muri rusange, umuntu yavuga ko tugeze kuri 55% kuko byose tugeze hejuru y’amadirishya ariko hari n’ibyaharenze bisigaje gusakarwa gusa”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare Mushabe David Claudian avuga ko ukwezi kwa Nzeri kugomba kurangira na byo byaruzuye hatabayeho ikibazo.

Agira ati “Ikibazo dufite ubu hari ibikoresho bigomba guturuka muri Minisiteri, amabati ntaraboneka ariko nahagera ku gihe rwose turizera ko tuzahita tubyuzuza kuko aho tuvuye ni ho hari hakomeye kandi twahakoze mu kwezi kumwe gusa”.

Akarere ka Nyagatare karacyagaragaramo ubucucike bw’abana mu mashuri, hamwe na hamwe ndetse hakaba hari n’abagikora ingendo ndende bajya cyangwa bava ku mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka