Mwige mushyizeho umwete muzicare hano – Depite Uwingabe abwira abanyeshuri basuye Inteko
Abanyeshuri na bamwe mu barezi bo ku kigo cy’amashuri cya Kingdom Education Center giherereye mu Murenge wa Kicukiro mu Karere ka Kicukiro, tariki 04 Kamena 2024, basuye Ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali, baganirizwa na bamwe mu Badepite ku miterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko.
Depite Uwingabe Solange na Depite Senani Benoit bo muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, ni bo baganirije abo banyeshuri, ibiganiro bikaba byebereye mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe w’Abadepite.
Muri rusange, abo banyeshuri baganirijwe ku kamaro k’Inteko Ishinga Amategeko, basobanurirwa ko ari bumwe mu butegetsi butatu bwuzuzanya aribwo Ubutegetsi Nshingamategeko, Ubutegetsi Nyubahirizamategeko, ndetse n’Ubucamanza.
Basobanuriwe ko akamaro k’Inteko Ishinga Amategeko ari ugushyiraho amategeko binyuze mu kuyasesengura no kuyatora.
Basobanuriwe amateka yo hambere y’Inteko Ishinga Amategeko guhera igihe yabereyeho muri Repubulika ya Mbere, ni ukuvuga mu 1961, icyo gihe ikaba yari igizwe n’Umutwe w’Abadepite, basobanurirwa impinduka zagiye zibamo hagati, nyuma hiyongeraho umutwe wa Sena, basobanurirwa umubare ugize buri mutwe ndetse n’uko abawugize bakorera muri za komisiyo inshingano zabo zirimo no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, kuko abagize Guverinoma bataba ari bo bakora ibikorwa ngo banigenzure.
Depite Uwingabe Solange yashimye abo banyeshuri n’abarezi biyemeje gusura Inteko Ishinga Amategeko bagamije kumenya byinshi ku mikorere yayo, ashishikariza abanyeshuri kwigana umwete kugira ngo bazagere no ku rwego rwo kuyicaramo nk’abakozi bayo.
Yagize ati “Ntabwo nshidikanya rwose ko mu gihe gito bamwe muri mwebwe bazaba bicaye hano ari Abadepite, abandi ari Abasenateri, ariko birabasaba kwiga mushyizeho umwete, mugakurikira neza amasomo abarimu babigisha, kandi mukagira indangagaciro ziranga abana b’Abanyarwanda, mukirinda urugomo, itabi, inzoga, ibiyobyabwenge n’ibindi bibi byose byagutesha amahirwe yo kubaho neza mu buzima bwawe.”
“Igihugu kibakeneyeho kuba abana bitwara neza, bazi ubwenge, bubaha ababyeyi n’abandi babarera. Ibyo ni byo bizabageza kuri za nzozi zanyu.”
Mu bindi basobanuriwe ni uko ibibera aho byose bikorwa ku gihe, na bo basabwa kujya bubahiriza igihe, bakagiha agaciro, kuko igihe cyagiye kitagaruka.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Imfurayase Samuella, wiga mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza, yishimiye ko yasobanukiwe icyo Abadepite bafasha Igihugu n’abaturage mu buzima bwa buri munsi.
Ati “Natwe tuhakuye ingamba z’uko tugomba gukora no kurangwa n’imyitwarire myiza kugira ngo tuzabashe guteza imbere Igihugu cyacu.”
Umuyobozi w’ishuri rya Kingdom Education Center, Rugambwa Emmanuel, avuga ko bagize igitekerezo cyo gusura Inteko Ishinga Amategeko, biturutse ku matsiko n’ubusabe bw’abana bagaragaje ko bakeneye gusobanukirwa byinshi ku bayobozi bakuru barimo Abadepite n’Abasenateri, bamwe ndetse bakaba bavuga ko bifuza kuzavamo abantu bakomeye nk’abo bayobozi.
Ati “Aho ni ho twahereye tubafasha guhindura inzozi zabo impamo, tubazana hano mu Nteko Ishinga Amategeko. Bitumye baguka mu mitekerereze yabo. Twazanye abo mu mwaka wa Gatanu n’umwaka wa Gatandatu, bose hamwe bakaba ari abana 87.”
Abo banyeshuri ndetse n’abarezi babaherekeje nyuma yo gusobanurirwa byinshi ku kamaro, imiterere n’imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko, basuye n’Ingoro iri aho hafi y’urugamba rwo guhagarika Jenoside, basobanurirwa uko urwo rugamba rwagenze, bashima ubutwari n’ubwitange bw’Inkotanyi zahagaritse Jenoside, biyemeza gukora cyane no kurangwa n’ibikorwa by’ubutwari.
Ishuri rya Kingdom Education Center rifite icyiciro cy’amashuri y’incuke n’icyiciro cy’amashuri abanza guhera mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatandatu. Ryatangiye mu mwaka wa 2000 (rimaze imyaka 24), rikaba ryigisha mu ndimi ebyiri, Igifaransa n’Icyongereza, rikigisha rikurikije integanyanyigisho y’u Rwanda.
Andi mafoto:
Amafoto: Aphrodice Photographer
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira ihugu vyqcu ko cyitaye ku abana bafite ubumuga turishimye Kandi tumerewe neza cyane mubyukuri uburezi budaheza beaziye igihe pee!