Mwabonye umusaruro w’akazi katoroshye mwakoze, ntimugacike intege - Perezida Kagame abwira abarangije muri ALU
Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri magana ane (400) barangije amasomo muri Kaminuza ya ALU (African Leadership University), ubuyobozi bwa Kaminuza ya ALU bukaba bwahaye Perezida Kagame igihembo nk’umuyobozi mwiza uzana impinduka.
Ni ku nshuro ya Gatanu (5) Kaminuza ya ALU mu Rwanda itanze impamyabumenyi ku banyeshuri barangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza (undergraduate), kuko iyo kaminuza yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2015.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yatangiye ashimira ubuyobozi bwa Kaminuza ya ALU bwamuhaye igihembo, anifuriza ishya n’ihirwe abanyeshuri barangije amasomo.
Yagize ati “Uyu munsi mwabonye umusaruro w’akazi katoroshye mwakoze, nimwishimire byose mwagezeho. Murabikwiye. Ku miryango n’inshuti bari hano, mwarakoze gushyigikira abanyu. Intsinzi nta na rimwe ijya ituruka mu mbaraga z’umuntu umwe ku giti cye…”
“Mu Rwanda, duterwa ishema no kuba twarakiriye Kaminuza ya ALU. Ndashaka no kongeraho ko mufite ahantu heza Kaminuza yanyu ikorera (Campus). Twagize n’amahirwe yo kwakira umubare munini w’abanyeshuri baturuka hirya no hino ku mugabane wacu. Muhawe ikaze hano, kandi muzakomeza kugira iwanyu ha kabiri hano mu Rwanda. Ikigo nk’iki kitwibutsa twese ko muri Afurika dufite uburyo bwo gukemura ibibazo byacu. Ukuri guhari kandi kubabaje ni uko dutegereza ko abandi batubwira ibyo tugomba gukora, kandi akenshi tukabyishyura igiciro kinini nk’ingaruka. Tugomba gufata inshingano ku byacu, kandi tukabona ko byihutirwa kubikora dutyo. Byose bitangirira mu buryo twigisha abana bacu, n’uburyo tubatoza, kumva ko ahazaza ha Afurika ari ahabo.”
Perezida Kagame yabwiye abo barangije amasomo ko inama yabagira mu buzima bagiyemo, ari ukutazigera bemera ko inzitizi bahura na zo zihindura abo bari bo, cyangwa se ngo zitume bacika intege, ati “Ntimugacike intege. Mujye muba abagwaneza, kandi mwubahe abandi nk’uko namwe mwifuza ko babubaha.”
“Hano mu Rwanda, twahuye n’ibihe bigoye, kandi nta rugero twari dufite twareberaho uko twasohoka mu ngaruka za Jenoside. Twagombaga gufata ikibazo mu biganza byacu ubwacu. Umusaruro ntiwahise uboneka ako kanya, kandi nta n’ubwo bijya bibaho. Kuri bamwe muri mwe bifuza kuzihangira imirimo, dore icyo mugomba kwibuka. Twakomeje kugerageza kugeza ubwo tubonye umuti wakoze ku gihugu cyacu. Buri gihe ujye ugerageza wenda utsindwe, ariko ntuzigere ureka kugerageza…”.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ohereza igitekerezo
|