Musanze: Abana 70 barangije amashuri y’inshuke

Tariki 05/11/2012, icyiciro cya kane kigizwe n’abana 70 bigaga mu ishuri Wisdon Nursery and Primary School, riherereye mu murenge wa Cyuve, akarere ka Musanze bahawe impamyabumenyi.

Mu magambo y’ababyeyi ndetse no mu dukino twakinwe n’abana, hagaragajwe ko kujyana umwana mu ishuri ry’inshuke bituma aca akenge byihuse, ndetse akamenya kubana n’abandi akiri mutoya.

Buri mwana yahawe impamyabumenyi y'icyiciro arangije.
Buri mwana yahawe impamyabumenyi y’icyiciro arangije.

Abana biga muri iryo shuri babasha kwiga indimi kuburyo bagera ku myaka itanu babasha kuvugana no kumvikana neza n’abenerurimi.

Nduwayesu Elia, umuyobozi w’umuryango Youth Children Foundandation washinze iri shuri, yavuze ko iri shuri rinakira abana babana n’ubumuga bwo kutavuga, agaragaza ko bishimira uburyo bahawe ijambo ndetse n’ubufasha butuma bigana n’abandi bagatsinda.

Ababyeyi bafashe amagambo muri uyu munsi, bakanguriye bagenzi babo kugana amashuri nk’aya, kuko ariho abana babonera uburezi n’uburere by’ibanze bubaha icyerekezo, bizabafasha mu buzima bwabo buri imbere.

Abana barangije amashuri y'inshuke ku ishuri Wisdon Nursery and Primary School.
Abana barangije amashuri y’inshuke ku ishuri Wisdon Nursery and Primary School.

Ishuri Wisdon Nursery and Primary School, nka rimwe mu mashuri yigenga aherereye mu karere ka Musanze, ritanga uburere n’uburezi bwo ku rwego rushimishije, bikagaragazwa n’imitsindire y’abana baharangiza.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka