Muri Kaminuza y’u Rwanda hari Laboratwari zikeneye kongererwa ubushobozi
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru (HEC), kuri uyu wa Mbere tariki 04 Gicurasi 2026, cyatangije ku mugaragaro gahunda yo gusura amashuri Makuru na za Kaminuza hirya no hino mu Gihugu, mu rwego rwo kureba imikorere ihari no guteza imbere ubufatanye bugamije kuzamura ireme ry’imyigishirize n’imyigire mu mashuri makuru yo mu Rwanda.
Iyi gahunda yahereye muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga (UR College of Science and Technology), yahoze yitwa KIST, aho abayobozi muri Minisitiri y’Uburezi na HEC basuye Laboratwari zifasha abanyeshuri gushyira mu ngiro ibyo biga, bikazabafasha guhatana n’abandi ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda, Prof Kayihura Muganga Didas, avuga ko n’ubwo muri rusange Kaminuza y’u Rwanda ihagaze neza, ariko ku rundi ruhande hari ahakigaragara icyuho. Yagize ati “Ntabwo navuga ko duhagaze nabi. Birumvikana ntiduhagaze ijana ku ijana uko twifuza, ariko muri rusange duhagaze neza, Laboratwari zacu nyinshi ziri ku rwego mpuzamahanga, zakira abashakashatsi n’abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye, bakishimira ibyo dukora hano. Icyakora dukeneye ko twagenda tuzamura uko bishobotse kose, tukagenda twongeramo ibikoresho. Laboratwari uko mwazibonye ni nyinshi, ariko zose ntiziri ku kigero kimwe. Hari iziri ijana ku ijana ku rwego mpuzamahanga, hari iziri ku kigero cya 80%, hari n’iziri hasi gatoya. Ubwo rero inama turimo kujya hano dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi n’Ikigo gishinzwe Amashuri Makuru (HEC) ni ukureba uko n’izo zisigaye zazamurwa zikagera ku rwego rwo hejuru. Turarebera hamwe ibisabwa kugira ngo zibe zemewe ku rwego mpuzamahanga, kuko icyo gihe iyo zemewe, ntiziba zigikoreshwa gusa mu kwigisha, ahubwo dushobora no gufasha urwego rw’abikorera, kandi ibyo tubafashije bikaba byemewe ku rwego mpuzamahanga.”
Muri rusange abitabiriye iki gikorwa baganiriye ku bibazo rusange bya kaminuza y’u Rwanda (UR), hakaba n’ibibazo byihariye bya Koleji yasuwe kuri uyu wa Mbere birimo ikibazo cy’izo Labolatwari zikeneye kuzamurwa zikagera ku rwego mpuzamahanga. Hari n’ikibazo cy’abakozi bacye baahagije cyane cyane abafasha mu mikoreshereze y’izo Laboratwari, ndetse n’umubare w’abarimu idahagije, kuko umubare w’abanyeshuri urazamuka cyane ariko ntibizamukana n’imibare y’abarimu, abayobozi bareberera Kaminuza y’u Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa ,bakaba bijeje ubufasha bugiye butandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa HEC, Dr. Edward Kadozi, yasobanuye bimwe mu byo barimo kureba mu mashuri makuru, ati “iby’ibanze bimwe ni ukureba uko abari mu burezi bakorana n’abikorera mu gukemura ibibazo biri mu burezi., birimo iby’ubuenyi abanyeshuri bavana ku ishuri ndetse no kubona akazi. Ikindi tureba ni uko twakorana na kaminuza mu gushyiraho ibyangombwa bikenewe bidahari. Turanareba niba abanyeshuri babona umwanya uhagije wo kwimenyereza muri za Laboratwari ndetse no ureba niba babona abarimu babigisha bafite ubumenyi buhagije.”
Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, avuga ko kimwe mu byo bifuza ari uko abanyeshuri bazajya basohoka muri Kaminuza bazi neza ibyo bagiye gukora kandi bigakorwa ku bufatanye n’inzego z’abikorera.
Yagize ati “Gusura amashuri makuru bizafasha mu kuzamura ireme ry’uburezi muri Kaminuza. Murabizi ko iyo abanyeshuri barangije muri Kaminuza bahita bajya ku isoko ry’umurimo. Rero iyo basohotse bataritoje uburyo ibyuma bakoresha bikora, usanga basigara inyuma. Ni ngombwa rero ko bazajya bitoza bakamenya neza ibyo bagiye gukora basohotse muri kaminuza kandi bakongera ubumenyi kugira ngo noneho nibajya hanze bagiye gukora, bazajye batangira akazi bakora neza. Ibi tuzabifatanyamo n’abikorera, batubwira ibyo bakeneye kuko muri ubwo bufatanye no gukorana, nibwo tuzazamura ireme ry’uburezi, noneho Abanyarwanda n’abanyamahanga biga hano mu Rwanda bakazajya barangiza bavuyemo umuntu koko ufite ubumenyi nyabwo.”
Usibye Kaminuza n’amashuri makuru bya Leta, izi nzego zifite gahunda yo kuzasura Kaminuza n’amashuri makuru yigenga akorera mu Rwanda.
Iyi gahunda izanatanga urubuga rwo kuganira n’abayobozi b’ibigo, abarimu, ndetse n’abandi bagize umuryango mugari w’uburezi, hagamijwe gusuzuma ibibazo byugarije uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza, gukusanya ibitekerezo, no gufatanya gushaka ibisubizo n’impinduka zikenewe.
Izanatanga kandi urubuga rwo kuganira n’abayobozi b’ibigo, abarimu, ndetse n’abandi bagize umuryango mugari w’uburezi, hagamijwe gusuzuma ibibazo byugarije uburezi mu mashuri makuru na za Kaminuza, gukusanya ibitekerezo, no gufatanya gushaka ibisubizo n’impinduka zikenewe.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
icyogiteke rezo ni`inyambibwa