Ku rwego rw’Akarere, ubu bukangurambaga bwatangijwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, igikorwa cyabereye mu Rwunge rw’Amashuri rwa Vunga mu Murenge wa Shyogwe.
Aganiriza abitabiriye iki gikorwa, Meya Kayitare yagaragaje ibigomba gukorwa uhereye ku buyobozi bw’ishuri, abarezi n’ababyeyi, kugira ngo isuku ibe umuco, aho abarezi basabwe gusuzuma ku buryo buhoraho, ko umwana yaje ku ishuri afite isuku, kujya inama no gufatanya n’ababyeyi mu gihe hagaragaye abana baje ku ishuri badafite isuku, kugira ngo isuku yabo irusheho kwitabwaho.
Ababyeyi basabwe gusukura umwana neza mbere yo kujya ku ishuri. Abayobozi b’ishuri basabwe kwita ku isuku y’ikigo muri rusange, gushyiraho ibyapa mu busitani bw’Ikigo biriho ubutumwa bukangurira abana kwita ku isuku.
Bakanguriwe kandi kwita ku isuku y’ahategurirwa amafunguro y’abanyeshuri, gushyiraho uburyo bwo gukaraba intoki n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|