Leta yongereye ubushobozi amashuri ya Tekiniki ishyiramo miliyari 8Frw

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), iratangaza ko Leta y’u Rwanda yongereye ingengo y’imari igenerwa amashuri yisumbuye ya Tekiniki (Technical Secondary Schools/TSS) mu rwego rwo gukomeza kurushaho kuzamura ireme ry’uburezi.

Zimwe mu modoka zakozwe n'abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki
Zimwe mu modoka zakozwe n’abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye ya Tekiniki

Kuba ubusanzwe ibikoresho byifashishwa n’abanyeshuri biga mu mashuri ya TSS bihenze, kandi harimo ibisaba kugurwa buri uko bikoreshejwe, byatumaga amafaranga y’ishuri atangwa aba menshi, ugereranyije na bagenzi babo biga mu mashuri y’ubumenyi rusange, bityo bigakoma mu nkokora abafite amikoro macye bifuza kuyigamo.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru tariki 14 Nzeri 2022, ku byerekeye n’amabwiriza mashya yashyizweho, ajyanye n’imisanzu ndetse n’amafaranga y’ishuri ababyeyi basabwa kujya bishyura mu mwaka w’amashuri wa 2022/2023, Minisitiri w’Uburezi Dr. Valentine Uwamariya, yagarutse no ku mafaranga Leta y’u Rwanda yashyize mu mashuri ya Tekiniki.

Yagize ati “Muri aya mashuri ya Tekiniki haba ubwoko bubiri bw’ingenzi bw’ibikoresho baba bakeneye, hari ziriya mashini zikoreshwa zigakomeza zigakoreshwa, hari n’ibindi bikoresho bikoreshwa bigashira, tuvuge niba biga ubwubatsi, bakeneye sima, amatafari kandi igihe babikoresheje biba byarangiye”.

Akomeza agira ati “Kuva umwaka ushize Leta y’u Rwanda yashyize ingufu mu kongera ibikoresho, kuko yashyizemo miliyari 5, byanatumye mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushize amashuri ya Tekiniki agabanyirijweho 30% ku mafaranga y’ishuri, uyu mwaka w’ingengo y’imari ayo mafaranga yarongerewe kuko yageze kuri miliyari 8Frw”.

Uku kongera ingengo y’imari mu mashuri ya Tekiniki byatumye amafaranga y’ishuri azongera kugabanuka mu gihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2022/2023, akava kuri 30% bari bagabanyirijwe mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka ushyize, abe ibihumbi 85 kimwe n’andi mashuri yose yigisha ubumenyi rusange.

Kuba amafaranga y’ishuri yagabanyijwe, byanakiriwe neza n’ababyeyi basanzwe bafite abana mu mashuri ya TSS, kuko bavuga ko bigiye kurushaho kuborohereza.

Mugabekazi Mariam ni umubyeyi ufite umwana wiga mu mashuri ya TSS, yabwiye Kigali Today ko atoroherwaga no kubona amafaranga yo kumwishurira.

Ati “Nishyuriraga umwana wigaga aba mu kigo hafi ibihumbi 200, urumva rero kuba ngiye kwishyura ibihumbi 85 byatunejeje. Byari bigoye ko ubasha kubona minerval y’ibihumbi 200 icyarimwe, ariko ubu uko biri kose biroroshye, kuko uko umuntu yavunikaga ayashaka atariko azavunika ashaka ibihumbi 85”.

Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi
Umuyobozi Mukuru wa RTB, Paul Umukunzi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Imyuga Tekiniki n’ubumenyingiro (RTB), kivuga ko mu mashuri ya TSS bagiye gutangira kwiga muri gahunda (Programs) zivuguruye, zizatanga amahirwe ku bashaka gukomeza kaminuza yaba izo mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

RTB ivuga ko impamvu yo kuvugurura gahunda ari uko bagira ngo bazihuze n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo, kuko hari ibitaragendaga neza mu zakoreshwaga mbere, ibyo byose bigasaba ubushobozi bwisumbuye ariyo mpamvu Leta yongereye amafaranga akoreshwa muri ayo mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka