Inyubako nshya zirimo guhindura isura ya Kaminuza y’u Rwanda

Kaminuza y’u Rwanda irateganya gutaha inyubako zayo nshya zirimo amacumbi y’abanyeshuri yubatswe ahahoze Camp Kigali, bitarenze Gicurasi uyu mwaka wa 2021.

Ni inyubako y’amagorofa ane, igabanyijemo ‘blocks’ ebyiri, ikaba izakira abanyeshuri bagera kuri 920, ndetse ikaba inafite ibintu by’ibanze nk’aho barira, ibikoni, ahagenewe imyidagaduro, aho kuruhukira ndetse na parikingi yakira imodoka ijana.

Buri cyumba cyo kuraramo cyo muri iyo nyubako, kizaba kirimo ibitanda bine ndetse n’akabaraza.

Mugabe Joshua ushinzwe gukurikirana ibijyanye n’izo nyubako yagize ati “Ibikorwa byo kubaka bizaba byarangiye muri Gicurasi uyu mwaka. Ubu turi mu cyiciro gisoza cyo gushyiramo amashanyarazi”.

Ishuri ry'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro
Ishuri ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro

Ayo macumbi ni igice kimwe cy’Umushinga wa Kaminuza y’u Rwanda ufite agaciro ka Miliyoni 40 z’Amadolari, umushinga wo kubaka icyicaro gikuru cya Kaminuza y’u Rwanda, n’ishuri ry’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubumenyi bw’imiterere y’ubutaka (Geology).

Mu nyandiko Kaminuza y’u Rwanda yasobanuye ko “Impamvu yo gushyiraho iryo shuri ari uko byamaze kugaragara ko rizagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu, rizamura igice cy’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Ikindi kandi ngo iryo shuri, biteganyijwe ko rizaba ishuri ry’icyitegererezo mu Karere mu bijyanye n’amasomo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubumenyi bw’imiterere y’ubutaka”.

U Rwanda ruzwiho kuba rukize ku mabuye y’agaciro, biryo iryo shuri ryari rikenewe. Abubatse iryo shuri barihaye ishusho igaragaza aho bacukura amabuye y’agaciro, ku buryo uryinjiramo aba asa n’uwinjira mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro.

U Rwanda nk’igihugu gifite amabuye y’agaciro, rukomeje gushaka abantu bazajya bayacukura bikozwe kinyamwuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka