Huye: Abajyanama batangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri 393

Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Huye bifatanyije n’abatuye mu mirenge imwe n’imwe igize aka Karere mu muganda wo gutangiza kubaka ibyumba by’amashuri 393.

Abaturage bifatanyije n’aba bajyanama tariki 5 Kanama 2020, bakoranaga umuganda umurava kuko kuri bo kubaka amashuri ari ukwikorera, bitewe n’uko abazayigiramo ari abana babo.

Nk’i Kabirizi mu Kagari ka Shanga mu Murenge wa Maraba, batangiye kubaka ibyumba by’amashuri 5. Biziyongera kuri bine abana bigiragamo guhera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu w’amashuri abanza, mu wa kane bakajya kwigira kuri GS Kabuye, cyangwa i Maraba aho bageraga babanje kwambuka umugezi wa Nkomane.

Anne Marie Niyonsaba agira ati “Kubera ko ku mugezi nta teme rihaba, abana bajyaga kwiga tugasigarana ubwoba bw’uko bashobora kugwamo. Imvura iyo yagwaga bwo barasibaga. Ubu bazajya bahinira bugufi, nta n’impungenge tuzongera kugira.”

Martin Rusingizandekwe na we ati “Abana banjye bigiraga i Kabuye. Kujyayo ni iminota 45 ariko kugaruka ni isaha yose kuko haterera. Kwigira hafi bizabafasha, ariko natwe ababyeyi bizadufasha kurushaho gukurikirana imyigire y’abana bacu. Ahandi hari kure, nkanjye najyagayo rimwe na rimwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko ibi byumba by’amashuri 393 harimo ibiri kubakwa ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda na Banki y’isi, hamwe n’ibiri kubakwa ku nkunga ya Leta y’u Rwanda gusa.

Hamwe n’ibindi 74 byatangiye kubakwa mbere ubu bikaba biri hafi kuzura, mu kwezi kwa cyenda byose ngo bizaba byaruzuye uretse ibiri kubakwa mu buryo bw’amagorofa, kuko kubyubaka bitwara igihe.

Muri byo hari ibyubatswe mu mashuri yari asanzwe arimo ubucucike, hakaba bitatu byongewemo ibizigirwamo n’abana bo mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye na kimwe cyongewemo ibyo kwigirwamo n’abana bo mu cyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Hari n’ibigo 6 byahanzwe bundi bushya.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, avuga ko byose hamwe bizakemura ikibazo cy’ubucucike n’icy’ingendo ndende ku banyeshuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka