HEC yasabye Kaminuza ya ULK kongera ubushobozi bw’abarimu n’ibikoresho

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi, bakomeje gahunda yo gusura ayo mashuri no kugenzura ireme ry’uburezi rihatangirwa, mu rwego rwo kuganira ku mbogamizi zihari no gushakira hamwe ibisubizo.

Ubwo basuraga Kaminuza yigenga ya ULK iherereye ku Gisozi mu Mujyi wa Kigali, umuyobozi wa HEC, Dr. Edward Kadozi, ari kumwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, ndetse n’uwashinze Kaminuza ya ULK, Prof. Dr. Rwigamba Balinda, n’abayobozi n’abarimu muri iyo kaminuza, baganiriye ku bibazo rusange bireba amashuri makuru na za kaminuza, harimo ibijyanye n’abarimu bakaneye ubumenyi bwisumbuyeho ndetse n’ibikoresho bihagije kandi bijyanye n’igihe.

Umuyobozi wa HEC, Dr. Edward Kadozi, aganira n’itangazamakuru nyuma y’ibyo biganiro, yagize ati “Twumvikanye uko tugomba kubikemura. Icya mbere ni ukubaka ubushobozi bw’abarimu, dushaka uko dutangiza Porogaramu nyinshi za Doctorat, dushyiraho umurongo w’uburyo bwo kwigisha no kuyobora abakorera za Doctorats, no gukomeza kuzana abanyeshuri bavuye hanze b’abanyamahanga. Twaganiriye uko babafasha, uko babacumbikira, mwabonye ko ULK igerageza. Ifite amacumbi y’abanyeshuri bava hanze, icyo twasabye ni ukugira ngo izo serivisi zikomeze zizamuke, bakomeze bazane n’abandi, ariko dukemure n’utubazo tumwe batubwiye abo banyeshuri baba bafite kugira ngo batangire amasomo yabo hano mu Rwanda.”

Umuyobozi wa HEC, Dr. Edward Kadozi
Umuyobozi wa HEC, Dr. Edward Kadozi

Mu bindi HEC yasabye ULK, harimo kongera uburyo bufasha abanyeshuri kwiga porogaramu zimwe hifashishijwe ikoranabuhanga (online/blended). Ikindi babasabye ni uko serivisi nyinshi zatangwa mu buryo bw’ikoranabuhanga kugira ngo abanyeshuri bashobore kuzibona mu buryo bwihuse. Zirimo nko kwishyura no kubona ibindi bakeneye nk’ibyangombwa bibemerera gukorera no gukomereza amashuri mu Rwanda (equivalence).

Dr. Edward Kadozi ati “twabiganiriyeho kandi kaminuza zirabyumva, n’izo serivisi biyemeje kuzongeramo imbaraga. Ubona ko Kaminuza zirimo kugerageza, zirashyiraho ibikoresho, abanyeshuri barimo kwiga, ariko hakenewe ko byongerwamo ingufu hakongerwamo ibikoresho bigezweho, no kureba ukuntu na bariya bo mu bikorera na bo bagira uruhare mu kuza kwigisha, mu gufasha za kaminuza gushyiraho porogaramu zijyanye n’ibiri ku isoko kugira ngo abanyeshuri bibafashe.

Abajijwe icyo yavuga ku bashidikanya ku ireme ry’uburezi ritangirwa mu mashuri makuru na za Kaminuza cyane cyane izigenga, aho bamwe usanga bishakira impapuro gusa zemeza ko barangije kwiga, za kaminuza na zo ugasanga zirishakira amafaranga, Dr. Edward Kadozi yagize ati “Ntitwavuga ko ireme ry’uburezi muri za kaminuza zigenga zose ridahari. Icyo tuganira ni ukureba uko twazamura iryo reme ry’uburezi muri rusange haba muri za kaminuza zigenga ndetse no muri Leta, tureba ku bikoresho, tureba no kuri porogaramu bashyiraho z’imyigishirize ndetse no ku bushobozi bw’abarimu, uko zihuzwa n’isoko ry’umurimo, ndetse n’uruhare rw’abikorera muri ibyo byose.”

Abasuye Kaminuza yigenga ya ULK, barebye ibyerekeranye n’inyubako ndetse n’ibikoresho. Basuye za Laboratwari n’ibindi bikoresho bifasha abanyeshuri mu gukora imyitozo, kwihugura no kwimenyereza cyane cyane abiga ibyerekeranye n’ubumenyi ngiro.

Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya ULK, avuga ko iyo kaminuza itoza n’abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza izatuma abo banyeshuri bigirira akamaro bakakagirira imiryango yabo n’Igihugu.

Yagize ati “Gusurwa ni ikintu cyiza. Umuntu amenya ibitekerezo by’abamusuye, na bo bakumva ibitekerezo byacu. Inshingano yacu nka kaminuza ni ukugira ngo dusohore abanyeshuri bafite ubumenyi n’ubushobozi bwo hejuru, ariko bafite n’indangagaciro n’amahame mazima.”

Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya ULK
Prof. Dr. Rwigamba Balinda washinze Kaminuza ya ULK

Asobanura icyo barimo gukora kugira ngo ibyo babigereho, Prof Balinda yagize ati “Hano duhugura abayobozi bose, abarimu n’abanyeshuri nkabibutsa ko uwaje aha amenya ko yazanywe no gukora. Mbabwira ko umunyeshuri utazitabira amasomo yose nka 80% atazemererwa gukora ikizamini. Kugaragaza abitabiriye (attendance list) ubu ntibigikorwa nka kera abantu bashyira ukuboko hejuru, ubu ni imashini ibikora aho ukozamo igikumwe buri uko winjiye mu ishuri. Hari abanyeshuri bumva ko kwiga ari imikino ariko hano si ko bimeze. Hano tubabwira ko nta munyeshuri ugomba gusiba ishuri, keretse nibura arwaye. Tubakangurira no guhora basubiramo amasomo igihe cyose badategereje gusa igihe cy’ikizamini. Ikindi tubakangurira ni ugukorera hamwe mu matsinda mato mato y’abanyeshuri batarenze batandatu kugira ngo basubiremo ibyo bize.”

Mu bindi uyu muyobozi avuga bibafasha kwimakaza ireme ry’uburezi harimo guteza imbere amasomo y’ikoranabuhanga yo ku rwego rwo hejuru umunyeshuri aba agomba kwiga kandi akayakoramo ibizamini. Abanyeshuri basabwa no kumenya Icyongereza neza, haba mu kukivuga no mu kucyandika, ariko bakamenya n’Ikinyarwanda.

Prof Balinda ati “Ikindi tubakangurira ni ugusoma ibitabo. Ubu hariho icyo twita ‘Digital Library’ aho kaminuza itanga amafaranga hanze muri Canada, Amerika n’i Burayi, tugakodesha ibitabo byaho bigezweho, bikaza kuri Internet, abanyeshuri bacu bakabisoma. Ubu ikoranabuhanga ryatanze imiyoboro myinshi cyane yo kunguka ubumenyi.”

Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, na we uri mu basuye Kaminuza ya ULK, yasabye ko habaho gukorana hagati y’amashuri makuru na za Kaminuza za Leta n’izigenga hagamijwe kugera ku ntego imwe yo guteza imbere ireme ry’uburezi no gutanga ubumenyi bufasha abazigana . Ibi yabigarutseho ubwo yasuraga Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK) ari kumwe n’abayobozi b’Ikigo cy’Igihugu cy’Amashuri Makuru (HEC).

Ibikorwa byo gusura amashuri makuru na za Kaminuza, birakorwa mu rwego rwo kureba uko abanyeshuri bategurwa mu masomo azabafasha kwitwara neza ku isoko ry’umurimo, ndetse hagamijwe no gukomeza kuzamura ireme ry’uburezi, hibandwa ku bufatanye n’imikoranire hagati y’inzego zitandukanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka