Dore uko amanota y’ibizamini bya Leta ateye, ayo uwatsinze atajya munsi
Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri mu Rwanda (NESA), kiributsa ko kumenya amanota y’abarangije amashuri abanza, imyuga, icyiciro rusange cy’ayisumbuye ndetse n’umwaka wa gatandatu, kuri ubu nta rujijo rurimo.
Amakuru abagize Inama z’Uburezi mu turere barimo guhererekanya avuga ko umunyeshuri wa mbere urangije umwaka wa Gatandatu w’Amashuri abanza azagira amanota 30, uwa nyuma akagira 0/30.
Uwatsinze wemererwa gukomereza mu mashuri yisumbuye akaba ari uwagize byibura amanota 5/30, uwabonye munsi yayo akazagirwa inama yo gusibira kuko azaba yatsinzwe.
Umunyeshuri wa mbere urangije icyiciro rusange cy’ayisumbuye (O’ Level) azaba afite amanota 54, uwa nyuma afite 0/54, ariko uzemererwa gukomeza mu cyiciro cya kabiri cy’ayisumbuye (A Level) akaba ari ufite nibura amanota 9/54.
Umunyeshuri wa mbere mu barangije amashuri yisumbuye (A level) azaba afite amanota 60, ibyo yaba yiga byose (General Education, Professional Education cyangwa TVET), byose byashyizwe ku rwego rungana.
Uzaba ashobora guhabwa impamyabumenyi (Certificate) ni ufite nibura amanota 9/60. Ababonye munsi yayo bose bazaba batsinzwe, bakazagirwa inama yo gusibira.
Umuyobozi ushinzwe Ibizamini muri NESA, Camille Kanamugire, yemeza iby’aya manota agira ati "Nta kibazo kirimo ayo makuru ni yo, ndumva ari ayo umuntu yatanze mu Nama y’Uburezi."
Ibi NESA ibitangaza mu gihe kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022, hatangazwa amanota y’abanyeshuri barangije amashuri abanza mu mwaka w’Amashuri wa 2021/2022.
Ohereza igitekerezo
|
None umuntu wakoze exam uyu mwaka(2024) Indangamuntu ye ufite ikibazo arabigenza ate Kugirango abone amanota ye?
Mwadufasha kumenya igihe amanota azasohokera ya s6
Mwadufasha kumenya igihe amanota ya S6 2024 azasohokera
Amanota azasohok ryari senior 6
Muraho mwadufasha kumenya igihe amanota ya s6 azasohokera.
Muraho neza amanota ya s6 azasohoka ryari murakoze mugubweneza
hari abayobozi babagome bakubix umuntu muri munyakabanda umundugudu wa munini baramutwara situzi aho bamutwaye nacyo yari yakoze gx yari yasize mutumenyeye amakuru ye byaba byiza ryox sobikwiye murwanda kbx
Umuntu WA primary P6 afite amanota 19 cg 25 yemerewe guhindura ikigo
Murakoze
Irahoza kayisire
Ununyeshuri ufite amanota hagati 15/54 yemerewe boarding
Ufite 25 nta boarding school wabona
Uyumwaka(2024) buruse cyangwa scoraship muri trade ya welding mwafatiye kumanota angahe? Munsubize murakoze murakarama.
Turishimwe