Barashimira Leta yashyize imbaraga mu myigire ya Siyansi ku bana b’abakobwa

Abarezi n’Abanyeshuri barashimira Leta y’u Rwanda kuba yarashyize imbaraga mu kwigisha Siyansi abana b’abakobwa, nk’uko babigarutseho mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abari n’abategarugori muri Siyansi, byabaye ku wa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2023, byizihirijwe mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.

Abakobwa bahamwa ko na bo kwiga Siyansi babishobora bakanatsinda
Abakobwa bahamwa ko na bo kwiga Siyansi babishobora bakanatsinda

Tariki ya 11 Gashyantare buri mwaka u Rwanda rwifatanya n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore n’abakobwa mu masomo ya siyansi, kugeza ubu 30% by’abakobwa nibo bitabira kwiga ayo masomo.

Abana b’abakobwa bahisemo kwiga amasomo ya Siyansi mu mashuri yisumbuye, bavuga ko bayahisemo atari uko gusa uyize neza aba akenewe ku isoko ry’umurimo, ahubwo ngo aya masomo afasha uwayakurikiye neza kugira ibyo ubwe na we yakwikorera.

Umutoni Aline avuga ko amasomo bahabwa abagirira akamaro no mu buzima busanzwe, bakaba bagira ibyo bavumbura cyangwa bakora bitewe n’ubumenyi bafite.

Ati “Iyo ndi mu rugo inkoko z’iwacu zikarwara mfite kuba nashaka uburyo nzirinda udukoko tuzitera kurwara, ngendeye ku bumenyi mba mfite nkomora kuri ayo masomo”.

Abarimu bigisha ibijyanye na Siyansi mu mashuri yisumbuye, bavuga ko ingamba za Leta y’u Rwanda zo kongera amashuri yigisha siyansi n’ibijyana nayo, no kubongerera ubumenyi byatumye umubare w’abiga aya masomo wiyongera, by’umwihariko ku bana b’abakobwa.

Abarezi bavuga ko abakobwa n'abahungu bose biga Siyansi batsinda kimwe
Abarezi bavuga ko abakobwa n’abahungu bose biga Siyansi batsinda kimwe

Hari abarimu b’aya masomo barimo n’abagore bashimira Leta imbaraga yashyize mu myigishirize ya Siyansi, cyane cyane ku bana b’abakobwa, cyane ko ngo mu bihe byashize nta mukobwa wapfaga kuyiga.

Nshizirungu Beatrice ni umwarimu wa Siyansi, asobanura ko Leta y’u Rwanda yakoze byinshi mu gutuma imyigire n’imyigishirize y’aya masomo itera imbere, harimo kubaka za Laboratwari, kongerera ubumenyi abarimu no gutegura abanyeshuri kugera muri za Kaminuza.

Ati “Leta yacu yakoze igikorwa cyiza cyo kutwongerera ubushobozi bwo kwitabira kwiga no kwigisha Siyansi, kuko umugore na we arashoboye”.

Umuryango witwa African Institute of Mathematical Sciences, wiyemeje kujya ufasha abarimu ba siyansi mu kubongerera ubumenyi mu by’imibare na siyansi, ndetse uzanakomeza ubu bufatanye mu turere 14 ukoreramo, nk’uko bigarukwaho na Prof. Sam Yara, umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda.

Ati “Turashaka kubwira abana b’abakobwa ko nabo bashoboye, ko bakwiga amasomo ya siyansi, niyo mpamvu turi aha ngo twifatanye nabo kuri uyu munsi wo kwizihiza abiga Siyansi ku bakobwa no ku bagore”.

bizihije uyu munsi bacinya akadiho
bizihije uyu munsi bacinya akadiho

Perezida w’Inama y’Iguhugu y’Abagore, Nyirajyambere Belancille, avuga ko hashyizwe imbaraga mu gutuma abakobwa nabo bakunda kwiga siyansi, kandi ko harimo no gukoreshwa izindi nyinshi kugira ngo imbogamizi zigituma umubare wabo muri siyansi utaba mwinshi nka basaza babo zigende zikurwaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka