Bamwe mu bize muri GS Rwesero bishyuriye ifunguro abana 150 bahiga

Abasore n’inkumi 29 bize ku ishuri ribanza rya Rwesero (ubu ryitwa GS Rwesero), babonye ko hari barumuna babo bananiwe kwishyura amafaranga 975 basabwa kugira ngo babashe gufatira amafunguro ya saa sita ku ishuri, begeranya ubushobozi bwo gufasha abagera ku 150.

Abahagarariye 29 begeranyije inkunga bayishyikirije ubuyobozi bw'ishuri
Abahagarariye 29 begeranyije inkunga bayishyikirije ubuyobozi bw’ishuri

Ubwo tariki 3 Ugushyingo 2022 bashyikirizaga iyi nkunga iri shuri, riherereye mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Rwesero, Umurenge wa Busasamana bashima ko ryabareze, Christa Umutoniwase wagize iki gitekerezo, akigeza kuri bagenzi be bakamushyigikira, yavuze ko yatekereje kuzagira uruhare mu gutuma abana bafatira amafunguro ku ishuri yiga mu mwaka wa gatatu kuri iri shuri.

Icyo gihe ibyo gufatira amafunguro ku ishuri ku bana biga mu mashuri abanza byari bitaratangira.

Yagize ati "Nabaga kwa nyogokuru, hepfo aha. Kuhagera ni iminota itandatu. Nigaga igitondo n’ikigoroba. Rimwe natashye saa sita, ngeze mu rugo nsanga batarahisha. Numvise mbabaye, mpita ntekereza ko nimba mukuru nzakora uko nshoboye abana bakazajya bafatira amafunguro ku ishuri."

Ageze mu mwaka wa 5 yahise ajya muri Amerika, aho yakomeje kwigira none ubu ku myaka 23 akaba ari umuganga w’umusirikare muri icyo gihugu.

Batanze inkunga ku biga mu mashuri abanza, ariko banagenera ubutumwa abiga mu yisumbuye bubashishikariza kwitwara neza birinda ibiyobyabwenge
Batanze inkunga ku biga mu mashuri abanza, ariko banagenera ubutumwa abiga mu yisumbuye bubashishikariza kwitwara neza birinda ibiyobyabwenge

Yaje mu Rwanda aje gusura abavandimwe, ababwiye ko yibaza uko azashyira mu bikorwa cya gitekerezo cye, bamubwira ko na Leta yabitangije, maze yiyambaza bagenzi be babasha kwegeranya ubushobozi bukeya mu gihe cy’ukwezi.

Iyi kandi ngo ni intangiriro, kuko iki gikorwa bazakigira ngarukamwaka.

Ababyeyi baturiye iri shuri bashimye iki gikorwa, kandi ngo ni n’ubwa mbere babibonye muri iri shuri kuva ryashingwa mu 1960.

Timothée Bizimungu, umuyobozi w’inama y’ababyeyi barerera muri iri shuri yagize ati "Hano narangije kuhiga mu mwaka wa 2004. Na mbere hose nari mpaturiye, amateka yaho ndayazi. Nta bandi banyeshuri bahize bigeze begeranya ubushobozi ngo baze gufasha ishuri bizeho mu iterambere ryaryo. Ndabashimiye mbikuye ku mutima."

Christophe Songa, umukuru w’Umudugudu wa Nyabisindu na we urerera muri iri shuri ati "Muri iki gihe hagiye habaho ibihe bigoye bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere, bigatuma ababyeyi bamwe batabasha kubona ubushobozi bwo kubonera amafaranga y’ifunguro abana babo. Ibi bitugaragariza ko ejo h’igihugu cyacu ari heza cyane.”

Christa Umutoniwase wagize iki gitekerezo yishimiye kongera kubona mwalimu wamwigishije mu wa gatatu
Christa Umutoniwase wagize iki gitekerezo yishimiye kongera kubona mwalimu wamwigishije mu wa gatatu

Umuyobozi wa GS Rwesero, Janvier Habineza, na we yashimye uru rubyiruko rwatekereje gufasha barumuna babo, anavuga ko ari urugero rwiza batanze ku bana bahiga.

Ati “Biratera ishyaka abana biga hano uyu munsi, bikabaremamo umutima w’urukundo, ejo n’ejobundi hazaza na bo bakazigiramo umutima ufasha banaharanira kwigira.”

Kuri GS Rwesero kuri ubu higa abana hafi 1300, harimo abiga mu ishuri ry’inshuke, abo mu yabanza n’abo mu cyiciro cya mbere cy’ayisumbuye.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko uretse kuba ababyeyi batarabasha gutanga uruhare basabwa mu gutuma abana babo babasha kurira ku ishuri, kuko kugeza ubu abamaze gutanga 975 ari 42% mu mashuri abanza na 21% mu yisumbuye, bafite n’izindi mbogamizi zirimo kuba abana bakirira mu mashuri bahindukira bakigiramo.

Ikindi ngo bifuza ko n’abandi bafatanyabikorwa bababashisha kubona ibibuga bihagije byo kwidagaduriraho, ibikoresho byifashishwa mu kwigisha nk’ibitabo ku bana biga icyiciro cya mbere cy’amashuri abanza batangije muri 2020, Laboratwari cyangwa ibikoresho byo kuba bifashisha igihe biga siyanse (tool kit) n’icyumba cyo kwigishirizamo ikoranabuhanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka