Bamwe mu biga muri Nyanza Tss baracika ku mico mibi baterwaga no kuba hanze y’ikigo

Ababyeyi barerera mu Kigo cy’amashuri cy’ubumenyingiro cya Nyanza Technical Shool baravuga ko inzu y’uburyamo bw’abana biyujurije igiye kurushaho kubungabunga umutekano wabo.

Abana bose ubu bazajya baba mu kigo imyitwarire yabo byorohe kuyikurikirana
Abana bose ubu bazajya baba mu kigo imyitwarire yabo byorohe kuyikurikirana

Aba babyeyi bahamya ko kubera abana babo bigaga bacumbika hanze, bahangayikishwaga n’imyitwarire yabo yagaragaraga mo no gukoresha ibiyobyabwenge, ndetse ugasanga n’ikinyabupfura cyabo gihangayikishije.

Rutaganira Bernard uyobora inama y’ababyeyi barerera kuri Nyanza Technical Shool avuga ko usibye guhangayikishwa n’imyitwarire y’abana, ngo byanagaragaraga ko abiga bacumbika hanze batishimira uko bafashwe ugereranyije n’abigaga bacumbikiwe mu kigo.

Agira ati “Abana bacu babangamirwaga n’imibereho y’ibibashuka hanze, banataha ugasanga bavuga ko badafatwa nk’ababa mu kigo kuko baba hanze, kandi banishyura ibihumbi 12 byo kuba hanze mu gihe ababa mu kigo batishyura.”

Akomeza agira ati ”Twararebye dusanga hari amacakubiri hagati y’abana, hari ubusumbane, twicara nk’ababyeyi tukigira hamwe, dushaka uko cyakemuka”.

Amacumbi y'aba banyeshuri atahwa ku mugaragaro
Amacumbi y’aba banyeshuri atahwa ku mugaragaro

Ababyeyi bavuga ko n’ubwo byabagoye gukusanya miliyoni zisaga 130 frw yakoreshejwe bubaka uburyamo bw’abana babo, ubu batuje kandi bizeye ko bizazamura ireme ry’uburezi no gukumira ingeso mbi, zashoboraga kwibasira abana bigaga bataha naze y’ikigo.

Umuyobozi w’iki kigo Manirambona Leonard avuga anezejwe n’uruhare brw’ababyeyi mu kubaka aya macumbi, akaba yizeye neza ko ibibazo byaterwaga no kutayagira ababyeyi bakunze kugarukana bibaye amateka.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza wungirije ushinzwe imibereho myiza Umutesi Solange, avuga ko ashimira ubwitange bw’ababyeyi mu gufatanya na Leta guteza imbere uburezi bagira uruhare mu burere bw’abana babokuko bituma ahari ikibazo gishakirwa umuti hatarebwe Leta gusa.

Abanyeshuri bataramiye ababyeyi babashimira kuri iki gikorwa cy'indashyikirwa babakoreye babubakira icumbi
Abanyeshuri bataramiye ababyeyi babashimira kuri iki gikorwa cy’indashyikirwa babakoreye babubakira icumbi

Ikigo cy’ubumenyi ngiro cy’ikitegererezo kubana b’abakobwa kirimo abanyeshuri 600 bagabanyije mu mashami 15.

Abahungu basigaye muri iri shuri bageze mu mwaka wa gatandatu, bityo umwaka utaha hakazaba hasigaye abakobwa gusa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka