Abiga ubumenyingiro baracyadindizwa n’ibikoresho bitajyanye n’igihe

Urubyiruko rwiga ubumenyingiro muri VTC Ntendezi, mu Karere ka Nyamasheke, ruvuga ko kutagira ibikoresho bihagije bituma batanoza ibyo bakora.

Abiga amashuri y'ubumenyingiro ntibagera ku ntego z'ibyo bifuza kubera kutagira ibikoresho bijyanye n'igihe
Abiga amashuri y’ubumenyingiro ntibagera ku ntego z’ibyo bifuza kubera kutagira ibikoresho bijyanye n’igihe

Uru rubyiruko rwiga imyuga y’ubudozi bw’imyenda n’ububaji ruvuga ko rwigira ku bikoresho bitakijyanye n’igihe. Ibyo bigatuma batabasha gukora imyenda igezweho cyangwa intebe nziza n’ibindi bijyanye n’imyuga biga.

Basaba buyobozi bwishuri kubazanira ibikoresho bigezweho; Nyirabizimana Agnes kwiga kudoda abisobanura.

Agira ati “Nta bikoresho dufite byo gukora iyo myenda bavuga. Duhereye ku mashini turacyakoresha izo kunyonga n’amaguru, indodo nazo ntazo tubona. Dufite imbogamizi nyinshi zituma tutanoza neza ibyo dukora ubuyobozi butuguriye ibikoresho bikoreshwa n’amashanyarazi twazarangiza dufite ubumenyi.”

Ngirinshuti Jonas, uhagarariye ishami rishizwe guteza imbere imirimo y’ubumenyingiro itajyanye n’ubworozi cyangwa ubuhinzi muri “Rwanda Aide”, avuga ko bahereye ku bikoresho abanyeshuri bari gukora, ngo mu minsi iri imbere bazabatera inkunga z’ibikoresho bifuza.

Agira ati “Turabona abanyeshuri bari gukora ibikoresho byiza birimo intebe n’imyenda. Ni byo tugiye gushamikiraho twongera imbaraga kuburyo mu minsi iri imbere hazaboneka imashini zigezweho zikoreshwa n’amashanyarazi, icy’ingenzi nuko urubyiruko rwitabira amashuri y’imyuga.”

Abanyeshuri biga ubumenyingiro barasaba ubuyobozi kubaha ibikoresho bijyanye n'igihe kugira ngo bazarangize bafite ubumenyi
Abanyeshuri biga ubumenyingiro barasaba ubuyobozi kubaha ibikoresho bijyanye n’igihe kugira ngo bazarangize bafite ubumenyi

Mugwaneza Emmanuel, umuyobozi w’ishuri rya VTC Ntendezi avuga ko bafite imbogamizi nyinshi z’ibikoresho ariko ngo hari icyizere ko zizagenda zivaho nubwo bigaragara ko bakiri hasi cyane.

Ishuri rya VTC Ntendezi rifite abanyeshuri 150. Usibye kuba badafite ibikoresho bihagije bifashisha mu gihe cyo kwiga, ngo naho bigira ni hato kuko babona abanyeshuri bakabura aho babashyira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka