Abiga muri INES-Ruhengeri bamuritse imico y’ibihugu bakomokamo
Abanyeshuri baturuka mu bihugu 14 birimo ibyo ku mugabane wa Afurika n’uw’u Burayi, biga mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri, bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo, igikorwa cyiswe “INES Interculturel Day” bahamya ko ari umwanya mwiza wo kurushaho gusabana no kumenya umwihariko w’imibereho ya bagenzi babo, ishingiye ku muco w’ibihugu bakomokamo.

Muri iri Murikamuco ryateguwe na INES-Ruhengeri, ryabaye ku wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025, abanyeshuri bo muri ibyo bihugu, bamuritse ibikoresho gakondo byifashishwa mu mirimo ya buri munsi, ibiribwa n’amafunguro ateguye muri gakondo, ari nako banyuzamo bagasobanurira abitabiriye iki gikorwa amwe mu mateka y’ibihugu bakomokamo.
Mu myiyereko yabo igaragazwa n’imyambarire gakondo, abo banyeshuri basusurukije abitabiriye iri murikamuco mu ndirimbo n’imbyino zerekana umuco gakondo w’ibihugu byabo.
Kuri bo ngo ni umwanya mwiza wo kugaragariza abandi isura y’aho bakomoka, ibigize umuco wabo ndetse ukaba n’umwanya wo gusabana basangira ubunararibonye bw’ibihugu bitandukanye, bwubakiye ku muco.
Asimba Andy Francky wiga mu wa gatatu mu Ishami ry’Ibinyabuzima muri INES-Ruhengeri, akaba akomoka mu gihugu cya Gabon yavuze ko ari igikorwa gifite akamaro.
Yagize ati “Ni igikorwa kidufitiye akamaro kanini, kuko bituma turushaho kwisanzuranaho, tukiyumva mu bandi tutishishanya. Twabonye umwihariko w’abo mu bindi bihugu bigendanye n’uko bategura amafunguro, uko bambara, uko bavuga indimi z’iwabo, imbyino n’ibindi”.

Ati “Ibi bidufasha gusobanukirwa umwimerere nyakuri wa buri gihugu, ndetse nta wamenya ejo cyangwa ejobundi nshobora kwisanga ntuye mu gihugu runaka, ku bw’imirimo cyangwa izindi nshingano. Kumenya umuco rero, bifasha ko mu gihe byabaho umuntu ahamenyera byihuse, no kuba yahaba atagize ibyo yishe cyangwa abangamira bigendanye n’umuco waho”.
Ku baturuka mu gihugu cy’u Burundi barimo Simbizi Orli, wagize ati: “Ni amahirwe akomeye kuri twe kuko bidufasha kumva turushijeho gukunda umuco wacu no gusigasira umwimerere waho. Bagenzi bacu baturuka mu bindi bihugu, muri byinshi bamuritse, nasanze hari ibyo duhuriyeho. Urugero nk’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, u Rwanda n’ahandi, hari amafunguro amwe n’amwe nk’isombe, ubugari, amafi n’ibindi byinshi”.
Ati “Ibi icyo bishatse kwerekana ni iki, ni uko hari isano rikomeye twe nk’Abanyafurika n’abandi twese dukwiriye gusigasira, ry’uko ibiduhuza cyangwa duhuriyeho, twarushaho kubigira impamba idufasha mu rugendo rw’ahazaza”.
Fidèle Cyuzuzo na we ni umunyeshuri w’Umunyarwanda, wishimira ko INES-Ruhengeri yubatse ihame ryo kugururira amarembo abanyeshuri bo ku ruhando mpuzamahanga.
Ati “Kwigana na bagenzi bacu bo mu bindi bihugu byagiye bidufasha kumva twitinyutse, tugendeye ku kuba umunsi ku munsi tuganira tugasabana, tukiyumvanamo ubucuti, ibyo bikatwungura byinshi cyane ko hari ibyo baza basobanukiwe natwe hakaba ibyo tuba dusobanukiwe, buri ruhande rukabisangiza urundi. Navuga ko ibyo birushaho no kutwagura ku buryo ubwo bucuti burenga tukagendererana mu bihugu tuba duturukamo dusurana, dutembera, twigayo se n’ibindi bikorwa kubera ubwo bucuti”.

Mu banyeshuri babarirwa mu Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro rya INES-Ruhengeri uko ari 5849, barino abanyamahanga 1150; baturuka mu bihugu 21, birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi n’uwa Afurika.
INES-Ruhengeri kuva yashingwa, yatangiranye intumbero yo kwaguka ikaganwa n’abarimo abo ku ruhando mpuzamahanga, kandi ngo iyi ntego ikomeje kugerwaho.
Ibi bifite igisobanuro gikomeye nk’uko Umuyobozi w’Ikirenga wa INES-Ruhengeri, Musenyeri Harolimana Vincent yabigarutseho.
Yagize ati “Umunsi nk’uyu w’Imurikamuco, uba ari n’umwanya wo guha abanyeshuri ubwisanzure bwisumbuyeho, bwo kugaragarizanya ibikubiye mu muco, bikabafasha kwidagadura no kungurana ibitekerezo. Ni no mu rwego rwo kwagura imitekerereze ituma banoza ingamba zo gukunda umuco wabo, kuwusigasira no kuwukomeraho kuko igihugu kitagira umuco kiba kitariho”.
Yongeyeho ko Uburezi budashobora kugera ku ntego busize inyuma umuco. Ati: “Amasomo ya buri munsi biga, ni ngombwa kuyajyanisha no gusigasira indangagaciro zo gukunda umuco no kuwukomeraho bikajyana no kubaka ubumwe, ubuvandimwe no kumva ko gahunda bahuriyeho, mbere na mbere ari iyo kwiteza imbere. Ibyo rero ntabwo babigeraho umuco wirengagijwe”.

Imurikamuco mu Ishuri Rikuru rwa INES-Ruhengeri ribaye ku nshuro ya kane. Abanyeshuri biga muri iri shuri bamuritse umuco w’ibihugu bakomokamo 14, barimo abakomoka muri South Sudan, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Liberia, u Rwanda, u Burundi, Nigeria, Chad, Sudan, Congo Brazaville, Niger, Gabon, Italie na Cameroon.










Ohereza igitekerezo
|